RFL
Kigali

Ibyabaye kuri R.Kelly byageze no kuri P.Diddy ufunze

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/09/2024 10:12
0


Ibyabaye ku muhanzi R.Kelly nyuma yo guhamwa n'ibyaha byo gufata ku ngufu bigatuma indirimbo ze zicibwa ma radiyo na televiziyo byo muri Amerika, ubu byageze no ku muraperi P.Diddy ufunze.



Kuva umuhanzi waciye ibintu mu njyana ya 'R&B', R.Kelly yatangira gushinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu abakobwa, yahise akomanyirizwa maze ibihangano bye bicibwa mu bitangazamakuru, imbuga zicuruza umuziki kugera no kuri YouTube. Byafashe indi ntera ubwo R.Kelly yahamwaga n'ibi byaha maze ibihangano bye byose bigasibwa ku mbuga zose.

Ibi nibyo byatangiye no kugera ku muraperi P.Diddy, dore ko kuva yafungwa akekwaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina, indirimbo ze zikomeje gukomanyirizwa kuri Radiyo zikomeye muri Amerika.

Ikinyamakuru cya TMZ cyatangaje ko cyavugishije abayobozi ba za radiyo zitandukanye muri Amerika bagihamiriza ko guhera muri Gicurasi 2024 ubwo hasakazwaga amashusho ya Diddy akubita uwari umukunzi we Cassie, batangiye kuzihagarika gake gake.

TMZ ikomeza ivuga ko bamwe mu bakora kuri radiyo Audacy, babatangarije ko mu mpera za Gicurasi na Kanama ari bwo ibihangano n’ibikorwa bivuga neza Diddy byahagaritswe nyuma y’amashusho ya Cassie.

Ntabwo ari Audacy gusa, kuko umuvugizi wa iHeartRadio yahamije ko bagiye bahagarika indirimbo za Diddy mu bihe bitandukanye bitewe n’ishami ry’iki gitangamakuru.

Yavuze ko nk’ishami ryabo ricuranga indirimbo za hip hop rya JAM’N 94.5 riri Boston ryaretse kumucuranga mu mwaka washize ubwo Cassie Ventura yavugaga ko Diddy yajyaga umuhohotera bagikundana.

Ni zindi radiyo zirimo 93.5 KDAY, 99.1 KGGI zahamirije TMZ ko zahagaritse gukina indirimbo ze, ndetse ngo n’izindi radiyo nyinshi zarabiretse nk’uko babihamya.

Ibi si kuri radiyo gusa kuko nta televiziyo n'imwe yo muri Amerika iri gukina indirimbo ze ndetse no kuri YouTube hasigayeho indirimbo ze afatanije n'abahandi bahanzi. Ni ukuvuga indirimbo yafashijemo abandi zitari ize ku giti cye.

Ibyabaye kuri R.Kelly byageze no kuri P.Diddy watawe muri yombi maze indirimbo ze zigakomanyirizwa

Ibihangano by'umuraperi P.Diddy byatangiye gucibwa muri Amerika








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND