MTN Iwacu Muzika igomba kugera mu Turere tugera ku munani, yakomereje i Ngoma ahari hahuriye ibihumbi by’abantu.
Ibitaramo bitegurwa na EAP ku bufatanye na MTN na BRALIRWA byakomereje i Ngoma.Aho abahanzi barimo Chriss Eazy, Ruti Joel, Bushali, Bwiza, Dany Nanone, Kenny Sol na Bruce Melodie bataramiye.
Kuri iyi nshuro ariko bikaba bitagenze nko mu tundi turere dutatu twabanje, kuko hajemo ikibazo cy’imvura.Ibi byatumye igitaramo gihagaragara igihe kingana n’isaha.
Ubwo yari ihise ibitaramo byakomeje abantu bakomeza baryoherwa n’umuziki.
Musanze, Gicumbi, Nyagatare na Ngoma ni two turere tumaze
kugerwamo n’ibi bitaramo.
Bikaba bizakomereza i Bugesera, Huye, Risizi na Rubavu
aho bizasorezwa tariki ya 19 Ukwakira 2024.
Nk'uko bimaze kumenyerwa ibi bitaramo byayobowe na Bianca
na MC Buryohe.
Hanabanje kandi kwigaragaraza abahanzi bo muri aka gace
ndetse na MC Bior ubihuza no kuvanga umuziki yongera guhabwa urubyiniro.
TANGA IGITECYEREZO