RFL
Kigali

Ibyo Janet Jackson yavuze kuri Kamala Harris byamushyize mu mazi abira

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/09/2024 9:06
0


Umuhanzikazi w'icyamamare, Janet Jackson, akaba n'umuvandimwe wa nyakwigendera Michael Jackson, yagiye mu mazi abira nyuma y'uko atangaje ko Kamala Harris abeshya atari umwiraburakazi.



Kimwe mu bintu biri gutuma Visi Perezida Kamala Harris ashyigikirwa na benshi cyane cyane abirabura ni uko nawe ari umwirabura ndetse akaba ariwe waca agahigo ko kuba umwiraburakazi wa mbere waba Perezida wa USA aramutse atowe.

Ibi rero umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime ubimazemo igihe, Janet Jackson, yavuze ko atari ukuri ndetse asaba abirabura bamushyigikiye bibwira ko ari mugenzi wabo ko babihagarika. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru The Guardian.

Yagize ati: ''Abagore benshi hamwe n'abirabura bari inyuma ya Kamala Harris kuko bazi ko ari mugenzi wabo. Ibi ariko njyewe nzi ko ari ibinyoma. Hari amakuru nahawe n'umuntu nizeye yambwiye ko Se wa Kamala ari umuzungu si umwirabura nk'uko abantu babizi. Rero si byiza ko yashuka abantu ko ari umwirabura kandi atariwe''.

Uyu muvandimwe wa Michael Jackson yongeyeho ati: ''Nasaba abirabura kurekeraho kumushyigikira kuko si umwe muri twe''. Icyakoze kuva ibi yabivuga yahise ahinduka urwamenyo ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru byo muri Amerika.

PageSix yatangaje ko benshi bibasiye Janet Jackson bamubwira ko ariwe wagakwiye gukora ubushakashatsi kuri Kamala Harris mbere y'uko ahakana ko atari umwirabura. Ni mugihe abandi bamubwiraga ko niba ashyigikiye Trump yabivuga neza aho kugumura abirabura bashyigikiye Kamala. Ibi Janet yavuze kandi bisa n'ibyo Trump aherutse gutangaza ko Kamala Harris atari umwiraburakazi.

Janet Jackson yavuze ko Kamala Harris atari umwiraburakazi, asaba n'abirabura bamushyigikiye kubihagarika

Ibi byatumye Janet Jackson ahinduka iciro ry'imigani ku mbuga nkoranyambaga








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND