Tariki ya 21 Nzeri 2024 abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda mu byiciro bitandukanye bari bategereje umukino wihariye w’ikipe ya Gasogi United na Rayon Sports muri bo harimo n’abafite amazina azwi mu myidagaduro.
KNC nyiri Gasogi United yari amaze iminsi ahamagarira
abantu kuzitabira umukino uzahuza ikipe ye na Rayon Sports.
Mu maturufu asanga akwiriye kuzajya yifashishwa hakaba
harimo gukomeza gushakisha icyatuma n’abadasanzwe bakunda umupira w’umaguru
baza binyuze mu kubegereza ibyo bakunda.
Nk'uko uyu mugabo yabitangaje, kimwe mu byo yari yateguriye
abakunzi be harimo kuba yatumiye abavanzi b’umuziki bagezweho.
Hakaza kandi no kuba yari yateguye serivisi nziza mu
birebana n’iminywere n’imirire aho yakanguriye n’abandi bashomari mu by’imikino
kurushaho guterekereza uburyo burimo udushya bwo gutegura imikino izajya ibera
muri Stade Amahoro.
Abo akaba aribo twifuje kugarukaho none mu nkuru yihariye
igaruka ku byamamare byatanze umusanzu cyangwa byitabiriye uyu mukino.
TANGA IGITECYEREZO