RFL
Kigali

Ibyamamare byari byabukereye ku mukino wa Rayon Sports na Gasogi United-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/09/2024 9:15
0


Tariki ya 21 Nzeri 2024 abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda mu byiciro bitandukanye bari bategereje umukino wihariye w’ikipe ya Gasogi United na Rayon Sports muri bo harimo n’abafite amazina azwi mu myidagaduro.



KNC nyiri Gasogi United yari amaze iminsi ahamagarira abantu kuzitabira umukino uzahuza ikipe ye na Rayon Sports.

Mu maturufu asanga akwiriye kuzajya yifashishwa hakaba harimo gukomeza gushakisha icyatuma n’abadasanzwe bakunda umupira w’umaguru baza binyuze mu kubegereza ibyo bakunda.

Nk'uko uyu mugabo yabitangaje, kimwe mu byo yari yateguriye abakunzi be harimo kuba yatumiye abavanzi b’umuziki bagezweho.

Hakaza kandi no kuba yari yateguye serivisi nziza mu birebana n’iminywere n’imirire aho yakanguriye n’abandi bashomari mu by’imikino kurushaho guterekereza uburyo burimo udushya bwo gutegura imikino izajya ibera muri Stade Amahoro.

Abo akaba aribo twifuje kugarukaho none mu nkuru yihariye igaruka ku byamamare byatanze umusanzu cyangwa byitabiriye uyu mukino.Divine Uwa uri mu babyinnyi bagezweho yagize umwanya wo guha ibyishimo abitabiriye uyu mukinoAbafana baryohewe n'umukino ari nako bakurikirana ibikorwa by'umuziki uvanze nezaBamenya uri mu bakinnyi ba filimi bamaze gushinga imizi yari yaje kwihera uyu mukino Clapton Kibonge uheruka gutangaza ko ari umufana wa Gasogi United ntiyahiriwe no kubona ibyishimo kuko Rayon Sports yabyivanzemo ibatsinda 1 kuri 0DJ Caspi na DJ Sonia bari mu batanze ibyishimo ku mukino wahuje DJ Marnaud umuvanzi w'umuziki uri mu baza imbere na we ari mu batanze ibyishimo ku bitabiriye uyu mukinoMiss Uwase Muyango yari yizihiwe n'umuziki ndetse ari mu bayoboye ibi birori bikomatanije n'umukinoDJ Briane uhuza kuvanga umuziki n'itangazamakuru na we yafashe umwanya wo gususurutsa abitabiriyeAbanyamakuru batandukanye n'abandi bafite amazina mu myidagaduro nyarwanda bari bitabiriye uyu mukino

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND