RFL
Kigali

Bavuga ko nsenga Satani - Rema

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/09/2024 18:13
0


Umuhanzi w'umunya-Nigeria uri mu bakomeje guteza imbere umuziki wa Afurika, Divine Ikubor wamamaye nka Rema, yahishuye ikinyoma akunze kuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga.



Ni ibintu bigezweho cyane muri iyi minsi, aho abantu b'ibyamamare bahimbirwa ibihuha runaka bikavugwa bigatinda ku buryo bigera aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakabyizera nk'ukuri kuzuye.

Rema wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise 'Calm Down,' ni umwe mu bahanzi bakomeje kwigaragaza neza haba ku rwego rw'Umugabane wa Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Ubwo yatumirwaga mu kiganiro "Kids Take Over" giheruka, uyu muhanzi ukiri muto ariko kandi ufite impano yihariye, yagarutse ku gihuha akunze kubona abantu bamuvugaho ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamakuru yamubajije ikintu kinyuranye n'ukuri akunze kuvugwaho mu isi y'imyidagaduro, avuga ko abantu benshi bavuga ko akorana n'imyuka mibi.

Mu gusubiza iki kibazo yagize ati: "Bavuga ko nsenga Satani, biratangaje. Ntabwo njya mbasubiza kubera ko atari ngombwa. Ni uguta igihe."

Abamushinja gukorana n'imyuka mibi babishingira ku bimenyetso akunze kwifashisha mu buhanzi bwe. Gusa, ibi Rema yabihakaniye kure asobanura ko ibimenyetso akoresha atari iby'ikuzimu nk'uko benshi babihamya ahubwo ari ibyo mu muco witwa Edo.

Uyu muhanzi umaze kubaka izina riremereye ndetse no kwegukana ibihembo binyuranye ku myaka 24 y'amavuko gusa, yanatangaje ko yishimiye cyane gukorana n'icyamamare nka Drake, avuga ko yizeye ko bazakorana imishinga ikomeye.


Umuhanzi Rema yahishuye igihuha bakunze kumuvugaho kuri interineti






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND