Umuziki nyarwanda ugenda waguka bijyana no kunoza amabwiriza y’umuziki, kuko benshi mu bahanzi bawutangiye usanga hari byinshi batagiye bubahiriza, muri ibyo harimo nko gukora EP na Album, ibintu ubona ko bigenda bihinduka mu njyana zose zikorwa mu Rwagasabo.
Ubundi mu cyo bita uruhererekane rwa Album byibuze umuhanzi
yakabaye ashyira hanze imwe mu mezi 18 kugera kuri 24 iyo bitabaye ibyo haba
harimo ikibazo.
Kandi kugeza ubu hari abahanzi mu Rwanda usanga bafite
imwe cyangwa ebyiri mu myaka igera ku icumi bamaze bakora umuziki.
Ibintu ariko ubona ko bigenda bihinduka uko imyaka
ihererekana nk'ubu kuva umwaka watangira hari abahanzi bagiye bakomeza
kugaragaza ubudasa.
Mu birebana no guhuriza hamwe indirimbo mu kizwi nka Album
cyangwa EP zagiye kandi zakirwa neza.
Muri abo hari n’abagiye bagira umwanya wo kuzimurikira
abakunzi babo mu birori cyangwa ibitaramo byagutse, tukaba aribyo tugiye
kugarukaho.
1.Okkama
Muri Gashyantare 2024 ni bwo Okkama yamurikiye abakunzi
be EP yise Ahwi iriho indirimbo nka Nasinze, Akanyoni, Romance, Blessings, Pandemic,
Umukapo na Ahwi.
Muri iki gitaramo yashyigikiwe n’ibyamamare bitandukanye
nka Shaddyboo wahageze mu ba mbere, Coach Gael, Kenny Sol, Prince Kiiiz, Nizz
Beat, Fayzo, Ross Kana n’abandi.
Ni igikorwa cyabereye ahazwi nka KASO muri Kicukiro ho mu
mujyi wa Kigali.
2.Kivumbi
King
Tariki ya 17 Gicurasi 2024 ni bwo uyu muhanzi yasangije
abakunzi b’umuziki Album yise ‘Ganza’.
Iyi yari igizwe n’indirimbo 10 nyuma gato y'uko yari atangiye
gukorana na Deeealoh Entertainment.
Yagiye hanze mu gihe abantu bari baryohewe na Wait, imwe mu
ndirimbo zigize iyi Album n’ubu zikigezweho.
Uyu muhanzi kandi yatangaje ko bishobotse yakora igitaramo cyo kuyimurika mu Rwanda.Nyuma y'uko haribyo yariyakoreye mu bihugu birimo u Bufaransa, u Budage na Poland.
Tuyumvane hano3.Confy
Tariki ya 17 Gicurasi 2024 yashyize hanze EP y’indirimbo zigera
kuri eshashatu.
Amazina yazo Ability, Big, Nzagukunda, Luv Again, Low
Key, Dolce&Gabbana.'
4.Bull
Dogg na Riderman
Tariki ya 31 Gicurasi 2024 ni bwo Bull Dogg na Riderman bashyize
hanze umushinga bise ‘Icyumba cy’Amategeko’.
Iyi ikaba ari Album igizwe n’indirimbo esheshatu arizo
Hip Hop, Miseke Igoroye, Ametegeko 10, Nkubona Fo, Muba Nigga na Bakunda
Abapfu.
Uyu mushinga wavugishije benshi bigendeye ku mateka ya
Hip Hop nyarwanda barimo n’abayobozi bagaragaje ko bayishimiye.
Igitaramo cyo kuyimurika cyabereye muri Camp Kigali
cyongeye gushimangira ubuhangange bw’iyi njyana n’aba baraperi.
5.Bruce
The First
Uyu muraperi ukomeje guhirwa mu muziki nyarwanda, amaze
gushyira hanze EP ebyiri kuva umwaka wa 2024 watangira.
Harimo The 1st Style yagiye hanze tariki ya 20
Kamena 2024.
Yari igizwe kandi n’indirimbo Indwi arizo Fifty fifty,
Turi Busy, Niwowe, Sinzatinda, Bake Beza, Ntibishoboka na Twabagarukiye.
Tariki ya 16 Nzeri 2024 yashyize hanze indi igizwe n’indirimbo Indwi zirimo Bruce Wambere, Abajene, Lambula, Bwe Bwe Bwe Remix.
6.Boukuru
Uwase Bukuru Christiane [Boukuru] uri mu bahanzikazi
bafite umwihariko mu byo bakora.
Yashyize hanze Album ya mbere igizwe n’indirimbo zigera ku 10.Arizo Umwari, Ndakubona, Ndagukunda, Gikundiro, Gukura, Ntacyo Mbaye, Experience, Wintoteza, Rest n’Iyi Nganzo.
Tariki ya 06 Nzeri 2024 mu birori byitabiwe n’ibyamamare bitandukanye ashyigikiwe n’abahanzi Alyn Sano, Impakanizi na Peace Jolis.Boukuru yamurikiye abantu iyi Album mu gitaramo cyabereye Norsken.
Tuyumvane hano7.Ish
Kevin
Tariki ya 12 Kamena 2024 ni bwo Ish Kevin yashyize hanze
EP yitiriye izina rye (Semana).
Ikaba yari igizwe n’indirimbo zigera kuri Enye zirimo
Bezos, Bizima, Praying for na Iki.
8.Jules
Hirwa
Umwe mu bahanga mu gucuranga ‘guitar’ ugenda witabazwa mu
bitaramo bitandukanye no mu kunoza indirimbo zikorwa.
Yakoze mu nganzo akora EP yise ‘Light’ igizwe n’indirimbo
zigera muri Eshanu arizo Take me back, Missing You, Memories, Cuddles na
Climax.
Umurya wa guitar w’uyu muhanzi wumvikana mu ndirimbo
zirimo Nibido, Micasa na Hashtag za Christopher Muneza, Ubushyuhe ya Bruce
Melody na Dj Pius, Lowkey ya Yvan Buravan, n’izindi.
Aheruka kandi kugira umugisha wo kwakirwa na Perezida
Kagame na Madamu.
9.Neema
Rehema
Tariki ya 15 Gicurasi 2024 ni bwo Neema Rehema yashyize
hanze EP yise ‘We Chapter 1’ igizwe n’indirimbo eshashatu.
Izo akaba ari Mfite Umugabo, Niwe, Ihorere, Umubiri, Wowe (AV) na Wowe.
Tuyumvane hano10.Kellia
Uyu muhanzikazi yashyize hanze Album yise ‘Rubimburirangabo’
yatuye Perezida Kagame.
Aho avuga ko icyatumye ayimutura ari icyerekezo cyiza yahaye u Rwanda n’imiyoborere ye ikaba nta makemwa.
Ni Album igizwe n’indirimbo zigera ku Munani arizo
Urwagihanga, Araje Urukundo, Bageni Beza, Irungu, Rubimburirangaho, Najyahe na
Tuzahagera.
TANGA IGITECYEREZO