RFL
Kigali

Ish Kevin, Boukuru na Bruce The 1st mu bahanzi 10 bafite Album na EP ziza ku isonga mu Rwanda 2024

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/09/2024 20:28
0


Umuziki nyarwanda ugenda waguka bijyana no kunoza amabwiriza y’umuziki, kuko benshi mu bahanzi bawutangiye usanga hari byinshi batagiye bubahiriza, muri ibyo harimo nko gukora EP na Album, ibintu ubona ko bigenda bihinduka mu njyana zose zikorwa mu Rwagasabo.



Ubundi mu cyo bita uruhererekane rwa Album byibuze umuhanzi yakabaye ashyira hanze imwe mu mezi 18 kugera kuri 24 iyo bitabaye ibyo haba harimo ikibazo.

Kandi kugeza ubu hari abahanzi mu Rwanda usanga bafite imwe cyangwa ebyiri mu myaka igera ku icumi bamaze bakora umuziki.

Ibintu ariko ubona ko bigenda bihinduka uko imyaka ihererekana nk'ubu kuva umwaka watangira hari abahanzi bagiye bakomeza kugaragaza ubudasa.

Mu birebana no guhuriza hamwe indirimbo mu kizwi nka Album cyangwa EP zagiye kandi zakirwa neza.

Muri abo hari n’abagiye bagira umwanya wo kuzimurikira abakunzi babo mu birori cyangwa ibitaramo byagutse, tukaba aribyo tugiye kugarukaho.       

1.Okkama

Muri Gashyantare 2024 ni bwo Okkama yamurikiye abakunzi be EP yise Ahwi iriho indirimbo nka Nasinze, Akanyoni, Romance, Blessings, Pandemic, Umukapo na Ahwi.

Muri iki gitaramo yashyigikiwe n’ibyamamare bitandukanye nka Shaddyboo wahageze mu ba mbere, Coach Gael, Kenny Sol, Prince Kiiiz, Nizz Beat, Fayzo, Ross Kana n’abandi.

Ni igikorwa cyabereye ahazwi nka KASO muri Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali.

Tuyumvane hano

">

2.Kivumbi King

Tariki ya 17 Gicurasi 2024 ni bwo uyu muhanzi yasangije abakunzi b’umuziki Album yise ‘Ganza’.

Iyi yari igizwe n’indirimbo 10 nyuma gato y'uko yari atangiye gukorana na Deeealoh Entertainment.

Yagiye hanze mu gihe abantu bari baryohewe na Wait, imwe mu ndirimbo zigize iyi Album n’ubu zikigezweho.

Uyu muhanzi kandi yatangaje ko bishobotse yakora igitaramo cyo kuyimurika mu Rwanda.Nyuma y'uko haribyo yariyakoreye mu bihugu birimo u Bufaransa, u Budage na Poland.

Tuyumvane hano

">

3.Confy

Tariki ya 17 Gicurasi 2024 yashyize hanze EP y’indirimbo zigera kuri eshashatu.

Amazina yazo Ability, Big, Nzagukunda, Luv Again, Low Key, Dolce&Gabbana.'

Tuyumvane hano

">

4.Bull Dogg na Riderman

Tariki ya 31 Gicurasi 2024 ni bwo Bull Dogg na Riderman bashyize hanze umushinga bise ‘Icyumba cy’Amategeko’.

Iyi ikaba ari Album igizwe n’indirimbo esheshatu arizo Hip Hop, Miseke Igoroye, Ametegeko 10, Nkubona Fo, Muba Nigga na Bakunda Abapfu.

Uyu mushinga wavugishije benshi bigendeye ku mateka ya Hip Hop nyarwanda barimo n’abayobozi bagaragaje ko bayishimiye.

Igitaramo cyo kuyimurika cyabereye muri Camp Kigali cyongeye gushimangira ubuhangange bw’iyi njyana n’aba baraperi.

Tuyumvane hano

">

5.Bruce The First

Uyu muraperi ukomeje guhirwa mu muziki nyarwanda, amaze gushyira hanze EP ebyiri kuva umwaka wa 2024 watangira.

Harimo The 1st Style yagiye hanze tariki ya 20 Kamena 2024.

Yari igizwe kandi n’indirimbo Indwi arizo Fifty fifty, Turi Busy, Niwowe, Sinzatinda, Bake Beza, Ntibishoboka na Twabagarukiye.

Tariki ya 16 Nzeri 2024 yashyize hanze indi igizwe n’indirimbo Indwi zirimo Bruce Wambere, Abajene, Lambula, Bwe Bwe Bwe Remix.

Tuyumvane hano

">

6.Boukuru

Uwase Bukuru Christiane [Boukuru] uri mu bahanzikazi bafite umwihariko mu byo bakora.

Yashyize hanze Album ya mbere igizwe n’indirimbo zigera ku 10.Arizo Umwari, Ndakubona, Ndagukunda, Gikundiro, Gukura, Ntacyo Mbaye, Experience, Wintoteza, Rest n’Iyi Nganzo.

Tariki ya 06 Nzeri 2024 mu birori byitabiwe n’ibyamamare bitandukanye ashyigikiwe n’abahanzi Alyn Sano, Impakanizi na Peace Jolis.Boukuru yamurikiye abantu iyi Album mu gitaramo cyabereye Norsken.

Tuyumvane hano

">

7.Ish Kevin

Tariki ya 12 Kamena 2024 ni bwo Ish Kevin yashyize hanze EP yitiriye izina rye (Semana).

Ikaba yari igizwe n’indirimbo zigera kuri Enye zirimo Bezos, Bizima, Praying for na Iki.

Tuyumvane hano

">

8.Jules Hirwa

Umwe mu bahanga mu gucuranga ‘guitar’ ugenda witabazwa mu bitaramo bitandukanye no mu kunoza indirimbo zikorwa.

Yakoze mu nganzo akora EP yise ‘Light’ igizwe n’indirimbo zigera muri Eshanu arizo Take me back, Missing You, Memories, Cuddles na Climax.

Umurya wa guitar w’uyu muhanzi wumvikana mu ndirimbo zirimo Nibido, Micasa na Hashtag za Christopher Muneza, Ubushyuhe ya Bruce Melody na Dj Pius, Lowkey ya Yvan Buravan, n’izindi.

Aheruka kandi kugira umugisha wo kwakirwa na Perezida Kagame na Madamu.

Tuyumvane hano

">

9.Neema Rehema

Tariki ya 15 Gicurasi 2024 ni bwo Neema Rehema yashyize hanze EP yise ‘We Chapter 1’ igizwe n’indirimbo eshashatu.

Izo akaba ari Mfite Umugabo, Niwe, Ihorere, Umubiri, Wowe (AV) na Wowe.   

Tuyumvane hano  

">

10.Kellia

Uyu muhanzikazi yashyize hanze Album yise ‘Rubimburirangabo’ yatuye Perezida Kagame.

Aho  avuga ko icyatumye ayimutura ari icyerekezo cyiza  yahaye u Rwanda n’imiyoborere ye ikaba nta makemwa.

Ni Album igizwe n’indirimbo zigera ku Munani arizo Urwagihanga, Araje Urukundo, Bageni Beza, Irungu, Rubimburirangaho, Najyahe na Tuzahagera.

Tuyumvane hano

">
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND