Kigali

Ibyamamare byambariye gushyigikira Gasogi United ku mukino na Rayon Sports- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/09/2024 14:21
0


Umukino uzahuza Gasogi United na Rayon Sports wabaye uwo guhigana ubutwari! Cyane ko ari umukino ufite icyo uvuze ku makipe yombi- Kandi buri umwe aravuga amagambo yumvikanisha ko agomba gukora ibishoboka byose agasigira ibyishimo ibihumbi by’abafana be.



Ni umukino w’umunsi wa Kane muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere uzaba ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, kuri Sitade Amahoro saa Moya z’ijoro.

Wabanjirijwe n’amagambo y’ihangana hagati y’abafana ndetse n’abayobozi b’amakipe mu rwego rwo kugaragaza ko buri umwe yiteguye. Gasogi United iri mu makipe agora cyane Rayon Sports, biri mu mpamvu ituma umukino ushyushya imitwe ya benshi mbere.

Ni umukino kandi wihariye kugeza ubwo na bamwe mu bantu bazwi nk’ibyamamare, bagaragaje ko biteguye gushyigikira Gasogi United kuri uyu mukino.

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles wamamaye nka KNC, aherutse kubwira InyaRwanda, ko uyu mukino bawufata nk’uwo gupfa no gukira ari nayo mpamvu bawihise ‘Mega Derby’.

Yavuze ko batangiye urugendo rwo kugarura abantu kuri Sitade, ari nayo mpamvu batekereje uburyo bwo kujya bifashisha ibyamamare cyane cyane abahanzi n’abandi bazwi mu rwego rwo guhamagarira abantu kureba imikino ya Gasogi United.

KNC yavuze ko Gasogi United yazamuye urwego ari nayo mpamvu umukino bafitanye na APR FC, ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha uzarangwa n’ibikorwa by’imyidagaduro, aho hagati ya Yvonne Chaka Chaka cyangwa se Alpha Blondy, umwe muri bo ashobora kuzataramira muri Kigali.

Uyu mugabo washinze Radio/Tv1, yavuze ko ku mukino bafitanye na Rayon Sports, bifashishije abarimo Dj Marnaud, Dj Sonia n’abandi kugirango bazasusurutse abantu.

Si aba gusa, bamaze iminsi bagaragaza ko biteguye kuzitabira uyu mukino, kuko abarimo Miss Muyango Claudine, Clapton Kibonge, Ndahiro Valens Papy wa BTN, Eric Semuhungu wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, umunyamideli Keza Trisky, Dj Crush, Dj Caspi, Benimana Ramadhan wamamaye muri cinema nka Bamenya, nabo bifashe amashusho bagaragaza ko biteguye gushyigikira iyi kipe binyuze mu bafana babo bitwa ‘Urubambyingwe’.

Uyu mukino wanasize, umunyarwenya Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton, atangaje ko yinjiye mu bafana ba Gasogi United, aho yagize ati “Umuntu uzaza kuri Sitade ntabwo azatahana agahinda, azavuga ati nubwo badutsinze ariko nishimye [...] Uyu munsi turashaka gutanga 'Bonus' ku bafana ba Rayon Sports y'uko bazataha bishimye kandi batsinzwe."

Clapton yavuze ko ubu ari umufana wa Gasogi United. Ati "Ndi umufana wa Gasogi United, ndi Urubambyingwe."

KNC aherutse kubwira itangazamakuru, ko agiye guhura na Rayon Sports mu gihe aherutse kubatera inkunga yo kugura Muhire Kevin.

Ati" Ndi umwe mu bantu batabarije Rayon Sports mu gihe yari mu bintu bikomeye, ndi umwe mu bantu bakanze akakanyeri bwa mbere ko kugura umwana w’ikipe ,Muhire Kevin rwose ibyo birazwi kuko nabonaga ibintu bitagenda . Rero Muhire Kevin wumve ko ikipe ya Gasogi United igufiteho imigabane"

 

Umunyamakuru wa BTN TV, Ndahiro Valens [Pappy] yavuze ko uyu mukino uzitabirwa n'abantu badasanzwe bakurikirana imikino ariko 'kubera ko ari ubukwe bwateguwe nanjye nzaba mpari'


Kwizera Emelyne wamenyekanye cyane ubwo The Ben yamukoraga bari mu gitaramo cyabereye i Musanze yatumiye abakunzi be kuzabera umukino wa Gasogi na Rayon Sports, ku wa Gatandatu

Dj Marnaud agaragaza ko yiteguye gucuranga indirimbo zizafasha abantu kwishimira uyu mukino 

Keza Terisky uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yasabye abantu kutazacikwe n'uyu mukino

Umukinnyi wa filime wamenyekanye nka Bamenya, yumvikanishije ko uyu mukino ufite igisobanuro kinini kuri Gasogi United
Umukinnyi wa filime, Clapton Kibonge yatangaje ko yinjiye mu bafana ba Gasogi United kubera ko ari ikipe itanga ibyishimo
Dj Crush ugezweho muri iki gitaramo, ari mu bazasusurutsa ibihumbi by'abantu kuri uyu mukino uzabera kuri Sitade Amahoro

Dj Sonia usanzwe akorera Magic FM, ari ku rutonde rw'abazavanga imiziki kuri uyu mukino

Dj Brianne amaze igihe akangurira abakunzi be kutazacikwa n'uyu mukino




KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA KNC AGARUKA KU MYITEGURO YA GASOGI UNITED

">

CLAPTON KIBONGE YATANGAJE KO YINJIYE MU BAFANA BA GASOGI UNITED

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND