Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu bikorwa byo kurwanya magendu n’ibicuruzwa bitemewe mu Karere ka Rubavu, umugore w’imyaka 37 y’amavuko, wari ufite amacupa 418 yo mu bwoko butandukanye bw’amavuta yo kwisiga yangiza, uruhu azwi ku izina rya Mukologo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yemeje aya makuru, avuga ko yafashwe ku bufatanye n’abaturage.
Yagize ati: “Hagendewe ku makuru yatanzwe n’umuturage, ahagana ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo, abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu, bafatiye mu cyuho, umugore w’imyaka 37, wari ubitse iwe mu rugo, mu mudugudu wa Mubuga, amavuta atemewe yangiza uruhu, bakunze kwita Mukologo, ari naho yayacururizaga.”
Hamwe n’amavuta yafatanywe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi, kugira ngo hakomeze iperereza kuri iki cyaha akurikiranyweho.
SP Karekezi yagiriye inama abakora ubucuruzi, kwirinda kurarikira inyungu z’umurengera bavana mu bucuruzi nk’ubu butemewe, bakayoboka ubucuruzi n’indi mirimo itabashyira mu kaga ko kuba bafatwa bikabashora mu gihombo ndetse no kuba babifungirwa.
Mu Rwanda hari amoko agera ku 1,342 y’amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhu bigira ingaruka ku buzima bw’uyisize, abaganga bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rikavuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe nk'umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri n'ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
TANGA IGITECYEREZO