Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yizihije isabukuru y’imyaka 80 amaze abonye izuba, yifatanya n’abaturage bo mu gace ka Nakaseke aho yatanze inkunga akanabasezeranya imishinga yagutse mu ngendo n’ubukungu.
Perezida Museveni yabwiye
abatuye mu cyaro cya Kijaguzo ko Guverinoma izakora ibishoboka mu kuzahura ubukungu bwaho harimo no
kongera kubasanira imihanda imwe n’imwe ifite ibibazo.
Harimo kandi umuhanda wa Masulita-Luwero, Kiwoko-Butalangu,
na Butalangu-Kapeeka-Nakwaya. Yerekana ko iyi mishinga izarushaho guteza imbere
ingendo ikanazamura ubukungu.
Perezida Museveni yagaragaje ko abaturage bafite
uburenganzira ku mikoreshereze y’ubutaka, bityo ko nta muntu ukwiye kububambura.
Yaboneyeho gutanga inkunga ya Miliyoni
zisaga 18Frw kuri Kiliziya ya Kijaguzo, ibintu byakoze ku mutima abatuye muri
aka gace anatanga imodoka ku ishuri rya Mutagatifu Kijaguzo.
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 80 ya Perezida Museveni
byari byagutse cyane, bikaba byitabiriwe n’ibihumbi by'abaturage bo mu bice bya
Nakaseke na Luwero.
Benshi mu bagiye bafata ijambo bagaragaje ubudasa bwa Perezida
Museveni cyane cyane kuba yarabohoye iki gihugu.
Muri uyu muhango Madamu Janet Museveni yayoboye
amasengesho yumvikana ashima Imana yakomeje kuba hafi Perezida Museveni mu
buzima bwe n’imiyoborere ye.
Impunzi zituruka mu bihugu bitandukanye birimo Sudani y'Epfo,
Ethiopia, Somalia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagize umwanya wo
kwiyerekana no gususurutsa abitabiriye iki gikorwa.
TANGA IGITECYEREZO