Kigali

Trump yari yongeye kuraswa Imana ikinga ukuboka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/09/2024 8:16
0


Nyuma y’amezi abiri gusa Donald Trump arusimbutse ubwo umugizi wa nabi yashatse kumuhitana mu bikorwa byo kwiyamamaza, ubu yongeye kurusimbuka nyuma yaho undi mugizi wa nabi ashatse kumwicira mu rugo rwe ruri muri Leta ya Florida.



Kuri iki Cyumweru nabwo Trump habuze gato ngo araswe. Ubwo yari mu rugo rwe, abashinzwe umutekano babonye umuntu witwaje intwaro, wari ahantu n’ubundi Trump yari ari kwerekeza ari gukina Golf.

Ubusanzwe iyo Trump ari gukina abashinzwe umutekano bagera mbere ahantu hari umwobo ashaka gukiniramo. Uwo mugizi wa nabi yari yihishe mu byatsi, hafi y’umwobo wa Gatandatu, uwa kkarindwi n’uwa Munani w’ikibuga cya Golf.

Abashinzwe umutekano babonye umunwa w’imbunda, uhinguka mu byatsi ndetse Trump ntiyari kure ye kuko harimo metero ziri hagati ya 274 na 557.

Abashinzwe umutekano bihutiye guhita barasa ha hantu babonye wa mwicanyi, nawe ahita yiruka ahungira mu modoka, gusa yaje guhagarikwa arafatwa arafungwa.

Trump nawe yahise ahungishwa aho hantu igitaraganya.

Umwicanyi yari afite imbunda ya AK-47 na Camera nto ya GoPro. Bivugwa ko uwo mugizi wa nabi yitwa Ryan Wesley Routh.

Trump yatabawe ntacyo abaye. Nyuma y’umwanya muto ibyo bibaye, yasohoye itangazo avuga ko mu rugo rwe humvikanye amasasu ariko abwira abamushyigikiye ko ameze neza nta kibazo.

Mu itangazo Trump yasohoye, yashimangiye ko ntacyo yabaye ndetse avuga ko ibi bitamutera ubwoba cyangwa ngo bitume amanika amaboko ahubwo ko gahunda ari ugukomeza gushaka amajwi. Yijeje abamushyigikiye ko aho ari ari afite umutekano usesuye.

Kamala Harris bahanganye mu gushaka amajwi nawe yihutiye kugira icyo avuga, ndetse agaragaza ko yishimiye kuba Trump ntacyo yabaye, aboneraho kwibutsa abantu ko ubugizi bwa nabi ataricyo gisubizo kandi ko butazihanganirwa muri Amerika.

Trump yasohoye itangazo rihamya ko ntacyo yabaye

Kamala Harris nawe yashimishijwe nuko Trump ari amahoro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND