Umunyarwenya ubihuza n’itangazamakuru nyuma yo kwambika impeta umukunzi we bakaba bakanahishura ko bungutse imbuto y’urukundo rwabo, bateye intambwe basezerana imbere y’amategeko.
Tariki ya 18 Kanama 2024 ni bwo Rusine Patrick yambitse impeta umukunzi we Iryn Uwase.Hakaba hari nyuma y'uko urukundo rwabo rutangiye kugarukwaho muri Gashyantare 2024.
Ku wa 11 Nzeri 2024 bakaba baraye bahishuye ko urukundo rwabo rwamaze kunguka imbuto.Berakana imfura yabo Intwali Owen Mael mu gihe hategerejwe ibirori by’agatangaza by’ubukwe bwabo.
Kuri uyu wa 12 Nzeri 2024 aba bombi basezeranye mu
mategeko mu muhango witabiriwe n’abarimo Clapton Kibonge.
TANGA IGITECYEREZO