RFL
Kigali

Hashyizweho amabwiriza yo kurwanya Ubushita bw’Inkende mu Rwanda

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:12/09/2024 10:39
0


Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, cyashyize hanze amabwiriza yo gukumira no kwirinda indwara y’Ubushita bw’Inkende (MPox), arimo gusaba abantu kwirinda imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye n’umuntu wagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara.



Amabwiriza akubiye mu nyandiko yashyizwe hanze na RBC, agaruka ku mateka ya hafi y’iyi ndwara iterwa na virusi ya Mpox yagiye igaragara cyane hirya no hino ku isi kuva mu mwaka 2022.

RBC igira iti “Kuva mu mwaka wa 2023 iyi ndwara yakwirakwiye no mu Bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Mu Rwanda, hari abantu bagaragaweho indwara y’ubushita bw’inkende kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2024. Aba barwayi bakurikiranywe n’abaganga ndetse bamwe muri bo barakize basezererwa mu bitaro, abandi na bo bakomeje kwitabwaho kandi ntibarembye, hari icyizere ko bazakira vuba.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima kivuga ko umuntu wese ashobora kwandura iyi ndwara, kinagaragaza uburyo ishobora kwanduramo, burimo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina (yaba ikingiye cyangwa idakingiye), mu gihe cyo gusuhuzanya, mu gusomana, ndetse no mu gihe cyo gukora ku bintu uwayirwaye yakozeho.

Umuntu wanduye Mpox atangira kugaragaza ibimenyetso byayo hagati y’iminsi 2 na 21 nyuma yo kuyandura.

RBC kandi yagaragaje bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara, birimo kugira ibiheri bimeze nk’ubushye bibabaza bituma umuntu ashaka kwishimashima, no kugira umuriro mwinshi ushobora kugera ku dogere 38,5.

RBC kandi yibukije abantu uburyo bashobora kwirinda. Iti “Kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso bya Mpox cyangwa gukora ku bikoresho yakozeho; kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wagaragaje ibimenyetso bya Mpox, Gukaraba intoki kenshi kandi neza ukoresheje amazi n’isabune”

RBC kandi yaboneyeho kugira inama Ibigo by’amashuri muri ibi bihe by’itangira ry’amasomo, ibisaba gusuzuma abanyeshuri, babapima umuriro n’ibindi bimenyetso bigaragara ku mubiri, mbere yo kwinjira mu kigo, kandi bikanakomeza ku ishuri buri munsi.

Ibigo by’amashuri kandi byasabwe guteganya ahantu hajya hashyirwa abanyeshuri bakekwaho kugira iyi ndwara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND