RFL
Kigali

Isuku n’umutekano by’u Rwanda biri mu byatumye amenyekana: Wode Maya yavuze ku rugo rwe rwabaye igitaramo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:12/09/2024 10:50
0


Nyuma y’igihe ku mbuga no mu bitangazamakuru havugwa inkuru zo gutandukana kwa Kobina Ackon [Wode Maya] na Gerdrude Awino Njeri [Miss Trudy] bose bafite izina riremereye kuri YouTube, bongeye gushimangira ko ntacyabatanya.



Niba ukurikiranira hafi ibibera mu myidagaduro, wagiye ubona amakuru agaruka ku buryo Miss Trudy na Wode Maya batari mu bihe byiza by’urugo rwabo.Kandi ko  uyu mugabo  atagifata umugore we neza ngo amwubahe kandi amukundwakaze, aho byanavuzwe ko batandukanye.

Aba bombi ariko bakomeje kwerekana ko ntakibazo na kimwe bafitanye.

Miss Trudy yagize ati”None turizihiza imyaka 2 ishize turwubatse n’inshuti yanjye magara. Ntabwo ubuzima bwakomeza kuba bwiza tutari kumwe.”

Wode Maya na we yahise ashyira mu nyunganizi igitekerezo kinitsa ku birebana no gutandukana n’umugore we yavuzweho.

Ati”Narinzi ko batandukanye? Ni isabukuru yabo? Ndagukunda iteka mukundwa. Isabukuru nziza.”

Mu busanzwe Wode Maya yabonye izuba tariki ya 03 Werurwe 1990, akomoka muri Ghana, ari mu bagabo bamaze kubaka  izina kuri YouTube aho akurikirwa n’abarenga Miliyoni 1.6.

Yatangiye kwamamara cyane ubwo yigaga mu Bushinwa hari mu mwaka wa 2017, icyo gihe amashusho yamamaye cyane aho yafashe akorerwa irondaruhu aho yari yahawe akato mu modoka  yicaye wenyine abandi bamuhunze.

Amaze kugwiza ibigwi ndetse afitanye amateka n’u Rwanda aho mu bihe bitandukanye agenda yitabira inama zikomeye n’ibindi bikorwa.

Amashusho yafatiye mu i Kigali mu mihanda afatira ifunguro rwagati muri umwe mu mihanda agaragaza ko u Rwanda rufite isuku n’umutekano byo hejuru, yaramamaye cyane.

Kuva yayashyira kuri YouTube ku wa 14 Gashyantare 2019, amaze kurebwa inshuro zisaga Miliyoni ebyiri.

Mu bihe bitandukanye agenda atanga amafaranga yo gufasha mu bikorwa bifitiye rubanda inyungu.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA WODE MAYA AVUGA KU BUDASA BW'U RWANDA

">

Wode Maya n'umugore Miss Trudy barizihiza igihe bamaze biyemeje kubana akaramataAherutse  guca agahigo atumirwa muri World Economic Forum ibintu bitari ibya buri mu YouTuberAgenda yegukana ibihembo kubera uruhare akomeza kugira mu guteza imbere Afurika

Wode Maya akomeje guharanira iterambere ry'Abirabura, aha yari kumwe na DJ KhaledWode Maya agenda yakirwa n'abayobozi bakomeye ku Isi, aha yari kumwe na Minisitiri w'Intebe wa Barbados Amor Mottley






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND