RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yavuze abakinnyi 4 bashobora kuzajya batwara Ballon d'Or mu bihe biri imbere

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/09/2024 13:13
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Portugal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite, Cristiano Ronaldo yavuze abakinnyi 4 bashobora kuzajya batwara igihembo cya Ballon d'Or mu gihe kuri imbere.



Ibi yabitangaje binyuze mu kiganiro yagiranye n'Umunyabigwi wa Manchester United, Rio Ferdinand cyashyizwe kuri YouTube ye ya 'Ur Cristiano' ku Cyumweru taliki ya 10 Nzeri 2024.

Cristiano Ronaldo yavuze ko Kylian Mbappé azabikora neza muri Real Madrid bijyanye nuko iyi kipe ifite umutoza ukomeye ndetse na Perezida.

Ati: "Ndatekereza ko [Mbappe] azabikora neza cyane. Imiterere y'ikipe, ni ikipe nziza, ifite umutoza ukomeye na Perezida, Florentino [Perez], uhamaze imyaka myinshi. Ntekereza ko bitazaba ikibazo gikomeye kubera impano ye."

Yakomeje avuga abakinnyi 4 abona bashobora kuzajya batwara igihembo cya Ballon d'Or mu bihe biri imbere. Ati: "Mbappe ashobora kuzatwara Ballon d'Or mu myaka iri imbere. We, Erling Haaland, Jude Bellingham na Lamine Yamal. Iki ni ikiragano gishya gifite byinshi bishoboka".

Cristiano Ronaldo kandi yavuze ko abavuga ko Real Madrid ari ikipe igira amahirwe muri Champions League atari byo ndetse ko kuba Mbappé yarayigiyemo utahamya neza ko izitwara neza kurusha mu mwaka ushize cyangwa niba izasubira inyuma.

Ati: "Real Madrid ni ikipe itagendera ku gitutu. Abantu bavuga ko ari abanyamahirwe muri Champions Ligue, oya ntabwo ari ukugira amahirwe ahubwo baba biteguye ibihe nk'ibyo. 

Ubu ntabwo wavuga ko Real Madrid igiye kuba nziza cyangwa kutamera neza. Mbappe arahari ubungubu ntekereza ko Real Madrid izakomeza gukomera, ariko sinzi niba izaba nziza kurenza umwaka ushize. Imana yonyine ni yo ibizi."

Cristiano Ronaldo yatangaje ibi nyuma y'uko we na Lionel Messi batagaragaye mu bakinnyi 30 bahatanira Ballon d'Or ya 2024 bikaba ari ubwa mbere byari bibaye kuva muri 2004.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND