RFL
Kigali

Family of Singers Choir yo muri EPR Kiyovu igiye gukora igitaramo yatumiyemo Israel Mbonyi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:11/09/2024 14:01
3


Family of Singers Choir (FoS) ikorera umurimo w'Imana muri EPR Kiyovu yateguye igitaramo gikomeye yise "Umuryango Mwiza Live Concert" kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, akaba ari igitaramo batumiyemo umuramyi Israel Mbonyi.



FoS itangaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo mu rusengero rwa Peresibiteriyeni y’u Rwanda (EPR), Paruwasi ya Kiyovu. Igizwe n’urubyiruko, abasaza, abashakanye n’ababyeyi bibana, ikaba yaratangiye umurimo mu Ukwakira 2009.

Kuri ubu bari mu myiteguro y'igitaramo kizaba tariki 27 Ukwakira 2024 muri Camp Kigali. Bitezemo "guhembuka kw'imitima ya buri cyiciro cyose cy'abagize Umuryango binyuze mu ndirimbo, mu ijambo ry'Imana no mu bikorwa byo gushimira abazaba bizihiza isabukuru yo kubana kwabo muri kuriya kwezi kwa 10.

Muri iki gitaramo cyiswe "Umuryango Mwiza Live Concert Season II" byitezwe ko hazashimirwa umuryango ukuze kurusha iyindi kandi ubanye neza bityo ubere urugero rwiza indi miryango izaba ihateraniye.

Korali Family of Singers ivuga ko muri icyo gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, izaba yizihiza isabukuru y'imyaka 15 itangiye umurimo kandi ikomeje intego yatangiranye yo "Guharanira ubusugire bw'umuryango" wo shingiro ry Itorero ndetse n igihugu.

Umuyobozi wa Family of Singers choir, Mujawamariya Eugénie, yabwiye inyaRwanda ko batumiye Israel Mbonyi kuko bakunda indirimbo ze kandi bakaba bamufata nk'umurikiwe n'Imana. Ati "Tumufata nk'uwamurikiwe n'Imana ngo ayamamaze binyuze mu ndirimbo, asenga, yicishije bugufi; 

Ndetse tumubona nk'umuntu ufite umutima Imana yishimira dukurikije ibyo igenda imukoresha bihembura imitima ya benshi. Tumufata nk'uwarezwe neza kandi wujuje indangagaciro z'umukristo, bityo nka Korali irimo urubyiruko rwinshi akaba yarubera icyitegererezo cyo gukorera Imana n'umutima wawe wose n'imbaraga zawe zose".

Mbere y'igitaramo, amatike aragura 5,000 Frw, 10,000 Frw na 20,000 Frw. Ku munsi w'igitaramo, amatike azaba agura 8,000 Frw, 15,000 Frw na 25,000Frw. Abatuye hanze y'u Rwanda bazishyura amadorali 5 kugira ngo barebe igitaramo banyuze kuri radahmedia.com. Ni mu gihe abo mu Rwanda, amatike ari kuboneka kuri rgtickets.com.


Family of Singers Choir igeze kure imyiteguro y'igitaramo 'Umuryango Mwiza Live Concert'

Family of Singers choir yaherukaga gukora igitaramo nk'iki tariki 25/09/2022 i Gisozi kuri Romantic Garden aho yari iri kumwe na Healing Worship Team na Believers Worship Team. Ni igitaramo cyari kigamije gutanga umusanzu mu kubaka umuryango hashingiwe ku ndangagaciro za Gikristo. 

Nyuma yo kwitegereza umubare munini wo gutandukana mu bashakanye bashya ndetse n'abamaze igihe babana kubera ibibazo byo mu ngo, no gutekereza ku ngaruka zangiza abana, itorero ndetse n’igihugu bivuye mu kutita ku ndangagaciro z’umuryango, FoS yiyemeje guteza imbere imibereho myiza y’umuryango hagati y’umugabo, umugore n’abana.

Iyi Korali ifite gahunda yo gushyiraho korari FoS Junior kandi yifuza ko abana bafite ababyeyi muri FoS baba abanyamuryango ba korari; cyane ko FoS isanzwe ifite ababyeyi n’abana bakorera umurimo w’Imana hamwe. FoS kandi yayoboye ibikorwa bitandukanye biteza imbere ubumwe b’umuryango. Bimwe muri ibyo bikorwa ni ibi bikurikira:

Ku cyumweru cya kane cya buri kwezi, FOS itegura kandi ikayobora serivisi y’icyo cyumweru cyahariwe umuryango kugira ngo ifatanye n’imiryango yakoze ubukwe muri uko kwezi bakabyizihiza nk’isabukuru yo gusezerana kwabo. Impano idasanzwe ihabwa abashakanye bamaze igihe kirekire ugereranije n’abandi bashakanye.

FoS ikora iki gikorwa cya buri kwezi kugira ngo ishishikarize imiryango kubana mu rukundo n’amahoro aho umugabo n’umugore bubaha Imana n’indahiro zabo, bagasengerwa kandi bagatanga ubuhamya bufasha abandi kumva ko kubana akaramata bishoboka. Buri mwaka mu kwezi k’Ugushyingo, bategura Icyumweru cy’umuryango bagatanga amahugurwa ku bashakanye mu byiciro bitandukanye, n’abandi bagize umuryango: 

Icyiciro cya mbere ni icy’abashyingiranywe kugeza ku myaka 10, Icyiciro cya kabiri ni icy’abashakanye kuva ku myaka 10 kugeza kuri 15, Icyiciro cya gatatu ni icy’abashakanye barengeje imyaka 15, Abasore n’inkumi n'Abana nabo bashyirwa mu byiciro bitandukanye. FoS isura imiryango ya korari ikanasura imiryango y’abaririmbyi bagize ibyago.

Mu guteza imbere imibanire myiza y’umuryango bateganya gushyiraho itsinda riganiriza kandi rigira inama abitegura gushinga urugo, gushyiraho itsinda rigira inama imiryango ifite ibibazo mu mibanire, gukomeza no kunoza amahugurwa mu cyumweru cy’umuryango (abibana abubakanye, rurubyiruko n’abana) no gutangiza Korali y’abana – FoS Junior.


Family of Singers Choir igiye gukora ku nshuro ya kabiri igitaramo "Umuryango Mwiza Live Concert"


Israel Mbonyi uherutse gutaramira muri Kenya na Uganda, azaririmba mu gitaramo cya Family of Singers choir 


Family of Singers Choir bateguye igitaramo batumiyemo Israel Mbonyi

Israel Mbonyi ategerejwe mu giterane cya Family of Singers Choir

REBA INDIRIMBO "INTSINZI" YA FAMILY OF SINGERS CHOIR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhigira Enock5 days ago
    Mujemucyenewe bavandimwe muzahore mwa mamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kriston, Imana ibongerere Kugwiza imbaraga za Mwuka Wera.
  • Yvette Batamuliza5 days ago
    Iyi choral ihembura imiti yabenshi. Mugumemo. Turahari tuzaba duhari tuzindutse Mukomeze mugire imyiteguro mwiza Umwami Mana akomeze abaturindire.🙏🙏🙏❤️❤️❤️
  • Byiringiro 5 days ago
    Ubu ntayindi karari nzi uretse Family of singer choir, uziko wagirango ni ministere we! uturirimbo twabo nitwo turi kumfasha gusa sinjye nzabona uriya munsi ugeze!





Inyarwanda BACKGROUND