Kuwa 09 Nzeri 2024, uruganda rwa Apple rwamuritse telephone nshya za iPhone16 nyuma y’umwaka ishyize hanze iPhone ikomeza kwesa umuhigo wo gushyira hanze telephone nshya buri mwaka.
Ku
wa 01 Mata 1976, ni bwo Steve Jobs wari waratawe n’ababyeyi be akivuka yashinze
uruganda rwakoraga ibikoresho by’ikoranabuhanga by’umwihariko computer ndetse
nyuma baza gukomeza gukora na telephone.
Steve
Job yakuriye ahitwa Silicon Valley muri California akaba yari atuye hagati y’imirima
ya pome byatumye akura akunda uru rubuto cyane akaba ari naho akimara gushinga
uruganda n’ubundi ari ho yarushyize ahari mu mirima ya pome haba mu icuriro rya
tekinoloji ihambaye ku Isi.
Mu
bwana bwe, Steve Job ntabwo yari umuhanga mu ishuri ariko agakunda
ikoranabuhanga n’ubwo nabyo atari umuhanga cyane gusa akagira amahirwe yo kuba
afite inshuti ye yitwa Steve Wozniak yari umuhanga cyane mu ikoranabuhanga.
Steve
Wozniak ku myaka micye, yakoze ibikorwa by’akataraboneka ubwo yakoraga computer
ya mbere yakoze ingana nk’akabati aribwo nyuma Steve Job yaje kugira inama
inshuti ye Steve Wozniak yo kuba bagurisha iyo mudasobwa.
Nyamara
n’ubwo cyari igikorwa cy’akataraboneka Steve Wozniak yari akoze, ntabwo yatindiganyije
ahubwo yahise yemerera Steve Job ko bagurisha iyo mudasobwa hanyuma bakanywera
amafaranga bari gukura muri iyo mudasobwa.
Nk’umwana
w’imihanda, Steve Job yahise ayishakira umukiriya ariko bemeranya ko bashyiraho
ikimenyetso cya pome kugira ngo abe aricyo iranga ibikorwa byabo cyane ko bari
batuye mu mirima ya pome ndetse iyo bamaraga kunywa ibiyobyabwenge barenzagaho
pome.
Mu
rwego rwo kugira ngo Pome yabo itandukanye n’urunyanya, Steve Job na Steve
Wozniak bemeranyije ko bajya bashyiraho ikimenyetso cya pome irumyeho kugira
ngo nundi we se ubonye icyo gikoresho ajye amenya ko aribo bagikoze.
Nyuma
yo kubona umukiriya w’iyo computer, bahawe ikiraka cyo guhita bakora computer
100 zose. Icyo gihe bakoraga computer mu mbaho ndetse ari nini ku buryo
yanganaga n’akabati.
Nyuma
yo guhabwa iki kiraka cyo gukora Computer 100, batangiye kuzikorera mu cyumba
cya mushiki wa Steve Job nyuma bakomeje kwagura ibikorwa byabo babyimurira muri
saloon y’iwabo n’ubundi wa Steve Job hanyuma bakomereza mu igaraje y’iwabo wa
Steve Job.
Nyuma
yo kuba inganzamarumbo mu gukora ibikorwa bya Computer, iyi kompanyi yaje
gutangira gukora na telephone hanyuma babaona abakiriya benshi cyane ko bari
baramaze kwizerwa kubera ibikoresho byabo by’ikorabuhanga.
Mu
mwaka wa 2007, Apple yashyize hanze telephone ya mbere yise “iPhone” ya mbere
icyo gihe ikoresha umuvuduko wa internet ya 2G ndetse ikagira ifoto ya 2MP gusa
naho ifite ububiko bwa 4BG na 8GB ndetse na RAM ya 120MB.
Kuva
mu mwaka wa 2007, Apple yatangiye gushyira hanze telephone nshya buri mwaka aho
kugeza mu mwaka wa 2023 bari bamaze gushyira hanze ubwoko bwa telephone 41.
Ubwo ni ukuva kuri iPhone1 kugeza kuri iPhone 15 Pro Max.
Kuri
uyu wa 09 Nzeri 2024, iPhone yongeye gushyira hanze telephone nshya zirimo
iPhone 16pro, iPhone 16 pro max na iPhone 16 plus izi zose zikaba zikungahaye
ku mikoreshereze y’ubwenge bw’ubukorano, camera nziza….
Uretse
ibi, Processor nshya ya Apple, A18 Bionic chip, yongewe muri izi telefoni bizatuma
imikorere yazo irushaho kunyaruka. Zishobora guhabwa operating system ya
Qualcomm Snapdragon X75, izishoboza kubyaza umusaruro internet ya 5G.
Amabara
y’izi telephone za iPhone 16 arashashagirana cyane ku buryo butandukanye n’izindi
telephone zabanje bizatuma igaragara neza cyane.
Kuri uyu wa mbere, uruganda rwa Apple rwashyize ahagaragara uruhererekane rwa telephone nshya za iPhone 16
TANGA IGITECYEREZO