Icyamamarekazi mu muziki na Sinema, Selena Gomez, yahishuye ko amaze igihe mu gahinda bitewe n’uko abaganga bamubwiye ko atazabasha gutwita bitewe n’ingaruka z’imiti yafashe.
Mu minsi ishize umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Selena Gomez, yaciye agahigo ko kwinjira mu byamamare bitunze Miliyari y’Amadolari, gusa ibi ntabwo byamunejeje cyane kuko byaje bisanga afite agahinda gakomeye bitewe n’uko yamenye ko atazigera abyara nk’abandi bagore bitewe n’uko atabasha gusama kubera imiti yafashe.
Ibi yabivugiye mu kiganiro cyihariye yagiranye na Vanity Fair, ubwo yasohokaga ku gifuniko cy’iki kinyamakuru cy’ukwezi k’Ukwakira. Uyu muhanzikazi w’imyaka 32 yavuze ko adashobora kuba yatwita umwana kubera ibibazo bitandukanye yagize biturutse ku miti yagiye ahabwa.
Ati “Ntabwo nari narigeze mbivuga ibi… ariko ku bw’amahirwe make ntabwo nshobora kwitwitira umwana. Mfite ibibazo byinshi byaturutse ku miti bikaba byashyira ubuzima bwanjye n’ubw’umwana naba ntwite mu kangaratete. Abaganga bambwiye ko imiti nagiye mfata kubera uburwayi yangije nyababyeyi yanjye. Ni ibintu byanteye agahinda maranye igihe gusa namaze kubyakira”.
Gomez mu 2015 yarwaye uburwayi bwa Lupus [butera ukwangirika k’uruhu] ndetse mu 2017 yahishuye ko yashyizwemo impyiko y’umwe mu nshuti ze witwa Francia Raisa.
Mu 2020 na bwo, yagize ikibazo cy’uburwayi bufitanye isano n’ubwo mu mutwe buzwi nka ‘Bipolar disorder’ ndetse imiti yagiye ahabwa kubera ubu burwayi bwose bwamufashe mu bihe bitandukanye ni yo yamugizeho ingaruka.
Nubwo bimeze gutyo ariko we yemeza ko uko biri kose azashaka uko abona umwana, yaba binyuze mu gushaka umugore umutwitira[nk’uko byagenze kuri Kim Kardashian] cyangwa se gushaka umwana arera.
Ati “Ariko ndi mu mwanya mwiza cyane kuri ibyo. Nasanze ari umugisha kuko hari abantu beza bashobora kwemera gutwitira umuntu cyangwa se nkaba nashaka umwana ndera kandi byose ni ibintu bishoboka cyane kuri njye.”
Yakomeje avuga ko yifuza by’ikirenga kuba yaba umubyeyi, ati “Nzashimishwa n’uko urwo rugendo ruzaba rumeze, ariko ruzaba ritandukanyeho gato. Bijya kurangira ntacyo bimbwiye. Bizaba ibyanjye. Azaba umwana wanjye.”
Ntabwo ari ubwa mbere uyu muhanzikazi agaragaje ko yifuza kugira umwana, cyane ko mu 2022 yahishuye ko imiti yafataga ubwo yari arwaye bipolar disorder ariyo yatumye atakaza amahirwe yo gutwita.
Selena Gomez yahishuye ko atazigera atwita na rimwe mu buzima
TANGA IGITECYEREZO