Kigali

The Ben yatanze isomo ry’ubuzima yifashishije umubano we na Shawn Mendez w’ibigwi arota-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/09/2024 9:40
0


Mugisha Benjamin [The Ben] yagarutse ku biganiro agirana na Shawn Peter Raul Mendes [Shawn Mendez] abitangiramo isomo rikomeye mu buzima.



Mu Kwakira 2023 ni bwo The Ben yagaragaye ari kumwe na Shawn Mendez, umusore w’imyaka 26 ariko wamaze kugwiza ibigwi.Kuko ubutunzi bwe bubarirwa muri Miliyari zisaga 53 akagira kandi igikundiro ku mbuga nkoranyambaga n’izicurizwaho umuziki muri rusange.

Urugero ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n’abarenga Miliyoni 71 ‘Followers’ mu gihe kuri Youtube afite aba ‘Subscribers’ Miliyoni 30 naho inshuro ibikorwa bye byarebwe kuri uru rubuga ‘views’ ni Miliyari 13 zisaga.

Mu kiganiro cyihariye InyaRwanda yagiranye na The Ben twifuje kumenya uko umubano wabo uhagaze, ati”Iyo ugize Imana ugahura n’abantu bakomeye nk'abariya bafite ahantu bageze natwe twifuza kugera.”

Agaragaza ko iyo uganira n’umuntu nka Shawn Mendez ibiganiro  biba bishingiye ku kuba inshuti bwa mbere ati”Muri make nicyo kintu nashatse kwitaho ni nako mu by’ukuri mbona aribwo buryo bwiza bwo kugira ngo uhuze n’abantu.”

Yongeraho ati”Ikintu gitangaje ni uko tutigeze tuvugana ku ndirimbo, nta kintu twigeze tuvuganaho cyo kuba twajyana muri Studio, twavuganye ubucuti, ni umuntu tuvugana kuri WhatsApp mu buryo bwa buri munsi.”

Guhura kw'aba bombi bwa mbere bikaba byarabaye bivuye ku ndirimbo ‘I can’t get enough’ ya The Ben, Shawn Mendez yumvise akayikunda ubwo yari mu biruhuko mu Rwanda.

Bikarangira Shawn Mendez yifuje ko bahura ibintu byaje no gukunda gusa benshi bibwiraga ko ibyabo byubakiye ahanini ku kuba bakorana indirimbo nyamara kugeza n’ubu nta kintu kiganisha kuri iyo ngingo baraganira nubwo bavugana kenshi.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA THE BEN

">The Ben yakomoje ku kuba isomo yize ari uko umubano mwiza ariyo nzira nziza iganisha ku mikoranire irambye  Shawn Mendez w'ibigwi byagiye bimuhesha guhatana mu bihembo bikomeye nka MTV na Grammy, bimwe akanabyegukana akomeje kuba umuntu wa hafi wa The Ben
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND