RFL
Kigali

Nshuti Innocent yafashije Amavubi kuva imbere ya Libya kigabo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/09/2024 20:12
1


Rutahizamu Nshuti Innocent yafashije ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, kunganya na Libya mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.



Ni mu mukino wo ku munsi wa 1 wo mu itsinda D mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika wakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024 kuri Tripoli Stadium.

Abakinnyi 11 ba Libya babanje mu kibuga;

Mourad Al Wuhayshi

Sobhi Al Mabrouk

Sanad Elkouri

Ali Yusuf

Majdi Erteiba

Noureddine Al Gleib

Faisal Al Badri©

Osama Al Shreimy

Omar Al Khoja

Ahmed Krawaa

Fadel Salama

Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga;

Fiacre Ntwari

Fitina Omborenga

Ange Mutsinzi

Thierry Manzi

Claude Niyomugabo 

Steve Rubanguka

Djihad Bizimana©

Jojea Kwizera

Kevin Muhire

Gilbert Mugisha 

Innocent Nshuti

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yatangiye neza umukino ndetse ku munota wa 6 yabonye uburyo buremereye imbere y'izamu ku mupira mwiza Mugisha Gilbert yari ahaye Nshuti Innocent asigaranye n'umunyezamu, gusa birangira atinze gushota barawumwambura. 

Ikipe y'igihugu ya Libya itari yahererekanyije umupira cyane yaje gufungura amazamu ku munota wa 15 ku gitego cyatsinzwe na Subhi Al Dawi ku mupira yahawe na Nour Al Qulaib maze yinjira mu rubuga rw'amahina acenga ahita arekura ishoti maze Ntwari Fiacre ntiyamenya uko byagenze.

Nyuma y'uko Libya ibonye igitego cya 1 yahise itangira kurusha Amavubi mu buryo bwo guhererekanya umupira ndetse itangira no kurema uburyo bwinshi imbere y'izamu nk'aho Ahmed Ekrawa yari ashyize umupira ku mutwe wari uvuye muri koroneri, gusa birangira unyuze hejuru y'izamu.

Ku munota wa 38 Amavubi yarase igitego ku mupira Mugisha Gilbert yahinduye imbere y'izamu maze Bizimana Djihad ashyiraho arekura ishoti birangira rinyuze ruguru y'izamu gato cyane.

Ku munota wa 40 umutoza w'Amavubi, Torsten Frank Spittler yakoze impinduka mu kibuga havamo Jojea Kwizera hajyamo Samuel Gueulette.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe y'igihugu ya Libya ikiyoboye n'igitego 1-0. Igice cya kabiri cyatangiye Libya ikora impinduka mu kibuga havamo Omar Al Khouja hajyamo Ismael Tajouri-Shradi.

Ku munota wa 47 ikipe y'igihugu y'u Rwanda, yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Nshuti Innocent akoresheje igituza ku mupira mwiza wazamuwe na Bizimana Djihad.

Ikipe y'igihugu ya Libya nyuma yo kwishyurwa yabaye nk'ikangutse ikina isatira cyane, gusa kubyaza amahirwe umusaruro bikaba ikibazo nk'aho Ahmed Ekrawa yabonye umupira mwiza uvuye mu kibuga hagati gusa birangira Ntwari Fiacre atabaye.

Umutoza w'Amavubi yongeye gukora impinduka mu kibuga ku munota wa 65 havamo Rubanguka Steve hajyamo Mugisha Bonheur naho Milutin Sredovic utoza Libya we akuramo Nour Al Qulaib hajyamo Mohamed Bettamer.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" yakomeje gukora impinduka mu kibuga abakinnyi nka Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent bava mu kibuga hajyamo Mugisha Didier na Ruboneka Jean Bosco, gusa kubona igitego cya 2 bikomeza kugorana.

Mu minota ya nyuma y'umukino ikipe y'igihugu ya Libya yasatiriye cyane nk'aho Tariq Bishara yarekuye ishoti mu rubuga rw'amahina ashaka Ahmed Ekrawa, gusa birangira Mutsinzi Ange atabaye ashyira umupira muri koroneri.

Umukino warangiye ikipe y'igihugu ya Libya inganyije n'Amavubi igitego 1-1. Amavubi azasubira mu kibuga ku wa Kabiri akina na Nigeria nayo bari kumwe muri iri tsinda D ryo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MANIRAGABA FELICIEN MEGASTER1 week ago
    amavubi twayagaruriye icyize inota 1 rirahagije bakomereze aho kd frank turamwemera





Inyarwanda BACKGROUND