RFL
Kigali

Abana biyeretse mu mbyino gakondo, ababyeyi batanga impamvu shingiro zo gutoza abato umuco nyarwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:4/09/2024 19:24
0


Muri ibi bihe by’ibiruhuko hari ababyeyi bahisemo kujyana abana babo muri gahunda yo kubafasha gukomeza kumenya ibirebana n’imbyino gakondo n’umuco nyarwanda, bagaragaza ko ari isoko y’ejo hazaza heza h’u Rwanda.



Siboyintore Felix umaze imyaka igera muri 15 mu birebana no kubyina, yagaragaje uko yishimira gufasha abakiri bato kumenya umuco nyarwanda n’imbyino gakondo.

Nk'uko umwe mu babyeyi b’abana batojwe yabivuze 'agahugu katagira umuco karacika' bityo kuwigisha abakiri bato bikaba ari ingenzi.

Muri iki gihe cy’ibiruhuko bisoza umwaka w’amashuri abanza n'ayisumbuye, bamwe mu babyeyi bashimye igitekerezo cya Siboyintore maze bohereza abana babo muri gahunda y’uruhongore.

Muri  gusoza iyi gahunda kuko abana bitegura gusubira ku ishuri, InyaRwanda yagiranye ikiganiro n'ababyeyi, abana inagirana ikiganiro na Siboyintore, umugabo w’imyaka 37 wiyemeje gutoza abato umuco nyarwanda .

Siboyintore ati”Gahunda ni umuco uhereye mu bana kandi nk'uko insanganyamatsiko yacu ibivuga ni 'umuco wacu akabondo kacu, ababyeyi barabyishimiye cyane, baranabikunze kandi n’abana nabo ni uko.”

Ibi byishimo nibyo yahereyeho agira icyo asaba ababifite mu nshingano, ati”Twebwe bene umuco bawukunda nkatwe nk’intore badufasha babishyiremo ingufu, noneho n’abababyeyi bafite abana dushyire hamwe kugira ngo dusigasire umuco.”

Umwe mu bana basoje amasomo, Zawadi Ishimwe Mihigo, yagaragaje ko ari amahirwe, ati”Nabonye ari nziza bishimishije, nkunda kubyina rero, yari amahirwe adasanzwe kuri njyewe.”

Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 9 yakomeje yifashisha amagambo aremereye, yibutsa bagenzi icyo bakwiye gukora ngo bagire icyo bageraho.

Ati”Niba wifuza kubikora wabikora, ba wowe  ukore icyo ukwiriye gukora, ntabwo icya mbere ari ukuba buri umwe yumva ibyo wifuza gukora kuko buri umwe ntabwo atekereza nka we.”

Caleb Angelo Mfura uri mu batojwe na Siboyintore yagize ati”Mama akunda kubyina bya Kinyarwanda kuko na we yarabikoraga, aba atubwira njyewe na bashiki banjye.”

Agaruka ku kuba yaragize umwanya wo kwiga ibintu byinshi by’umumaro yaba mu birebana no kubyina ndetse n’umuco muri rusange.

Umwe mu babyeyi bashimiye iyi gahunda, yagize icyo avuga ku birebana n’uburyo guteza umuco imbere we asanga ari ukubaka ejo hazaza h’igihugu.

Kayitasire Alima [Mama Caleb] yatangiye agaruka ku buryo yanyuzwe n’iyi gahunda ati”Biranshimisha cyane kubera ko nkunda umuco nyarwanda, ndi umukristo ariko hejuru y'ibyo ntabwo njya nibagirwa ko ndi umunyarwanda.”

Aboneraho kugira icyo abwira abyeyi muri rusange ati”Ababyeyi rero buriya agahugu katagira umuco karacika, nabashishikariza mureke abana bacu bamenye umuco, bamenye inkomoko yabo, bamenye igihugu cyabo ni naho bazanakura bumva bagikunze bafite n’umutima wo ku giteza imbere.”Zawadi yavuze ko yagize amahirwe akomeye kugira umwanya wo kwitoza imbyino gakondoSiboyintore yagaragaje ko ari byiza gutoza abakiri bato umuco nyarwanda n'imbyino gakondo, asaba abo bireba bose kubyishyiramoAbabyi bashimishijwe no kubona ibyo abana babo bagezeho, bakomoza ku kuba uko umwana amenye umuco w'igihugu cye birushaho gutuma agikunda kurushahoAbana bato aha barimo babyina bereka ababyeyi ibyo bamaze iminsi bitoza Hakinwe umukino ugaruka ku buryo jera ababyeyi aribo barambagirizaga abana Abana kandi bagize umwanya wo gusangira ku mafunguro ya Kinyarwanda babikora nk'uko babitojwe Abana basangiye amafunguro n'ibyo kunywa bya kinyarwanda ndetse bari bitoyemo bamwe muribo aribo bagaburira abandi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND