RFL
Kigali

Umutoza w'Amavubi yagaragaje ko nubwo bahuye n'ibihe bitoroshye bagomba kwitwara neza

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/09/2024 9:21
0


Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Torsten Frank Spittler yatangaje ko bagomba gukora ibyiza nubwo bahuye n'ibihe bitoroshye anavuga ko ashimishwa n'umukino utoroshye.



Ibi yabitangaje ejo ubwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yari imaze gukora imyitozo ya nyuma yitegura umukino irakirwamo na Libya kuri uyu wa Gatatu mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Torsten Frank Spittler yavuze ko nubwo akenshi igihe aba ari gito gusa ibintu byasubiye ku murongo anavuga ko bagiye gukina nta mvune bafite bikaba ari ibintu bishimishije.

Ati: "Buri gihe, igihe aba ari gito cyane ariko ibintu byose byasubiye ku murongo mu mutwe w'abakinnyi. Uyu munsi twakiriye abakinnyi bacu ba nyuma ariko sinzi neza niba ari byiza ku mukino wacu wa mbere ariko ndatekereza ko ikipe yiteguye neza. Nta mvune dufite rero ndatekereza ko ari ibintu bishimoshije ku mukino w'ejo".

Yakomeje avuga ku kibazo kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad yahuye nacyo agafungirwa ku kibuga cy'indege azize kuba muri Passport ye harimo Visa ya Israel. Ati: "Ni ibintu bitoroheye kapiteni wacu rwose, ni ibintu bikomeye cyane. Nyuma y'urugendo rurerure kuturusha kandi natwe twahejejwe ku kibuga cy'indege isaha umwe noneho we yajyanywe no muri gereza kandi nta mpamvu".

Uyu mutoza yavuze ko badakwiye gusubiza amaso inyuma ahubwo bagomba gukora uko bashoboye bagakora ibyiza. Ati: "Ntabwo dukwiye gusubiza amaso inyuma tugomba kureba imbere, ntidushobora guhindura ibintu, rero tugomba kugerageza uko dushoboye kose tugakora ibyiza".

Umutoza w'Amavubi yavuze ko bishoboka ko Libya iraba ifite abafana benshi cyane ariko akunda guhangana n'ukomeye bitewe nuko kubona amanota bitajya byoroha.

Ati: "Ni umukino wo mu rugo kuri bo. Birashoboka ko baraba bafite abafana benshi bari inyuma yabo ariko nanone ni byiza kuri twe. Nshimishwa n'umukino utoroshye ndetse no guhangana n'ukomeye kandi ni ko bizahora kuko ntabwo byoroha kubona amanota, rero tugomba kuyarwanira".

Yasoje avuga ko intego buri gihe aba ari uguhatanira kujya mu mikino ya nyuma bityo ko bagomba kuza guhatana nubwo uraba ari umukino utoroshye. Ati: "Intego buri gihe ni uguhatanira kujya mu mikino ya nyuma kandi uyu ni wo mukino wa mbere w'ingirakamaro.

Ariko nk'uko nabivuze ntabwo ari umukino woroshye kandi turarwana cyane kugira ngo tubone umusaruro mwiza ndetse noneho tuzaba turi mu bihe byiza nidusubira i Kigali nubwo tuzahura n'ikipe ikomeye mu rugo. Rero ndatekereza ko ari umukino w'ingenzi no mu gihe kiri imbere".

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 4 Nzeri 2024 Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ni bwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, iri bucakirane na Libya ku kibuga cya ‘June 11 Stadium’ mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND