RFL
Kigali

Mbarushimana Abdul yavuze icyatumye atandukana na AS Muhanga n'ikigiye gukurikiraho

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/09/2024 20:11
0


Mbarushimana Abdul watozaga ikipe ya AS Muhanga yavuze icyatumye atandukana n'iyi kipe yo muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri ndetse anavuga ikigiye gukurikiraho.



Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize nibwo ikipe ya AS Muhanga ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo, yatangaje ko yatandukanye n'abatoza bayo barangajwe imbere na Abdou Mbarushimana wari umutoza Mukuru ,Kamali Methode wari umutoza w'ungirije ndetse na Ishimwe Ally wari umutoza w'abanyezamu.

Nyuma y'uko Mbarushimana Abdul atandukanye na AS Muhanga, yatangaje byinshi mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.

Yavuze ko asubira muri AS Muhanga yateketerezaga ko agiye gukora ya AS Muhanga bari bafite mbere ariko avuga ko bitabakundiye bitewe n'igihe.

Ati"Ngira ngo nibyo imyaka 2 yari ishize nsubiye muri AS Muhanga aho abenshi bumvaga ko ngiye gukora AS Muhanga imwe twari dufite mu myaka yashize nanjye niko nabitekerezaga ariko ntabwo byadushobokeye haba ku ruhande rwanjye, haba ku ruhande rw’abakunzi,haba no ku ruhande rw’abayobozi ntabwo byashobotse ko dukora ya AS Muhanga twari dufite ubushize yaryanaga yakangaga buri wese".

Navuga ko ahanini byatewe n’igihe kuko iriya twakoze ubushize ni ikipe narimazemo imyaka 5. 

Buriya umupira ntabwo ari ikintu wubaka umunsi umwe ngo uhite ugera ku byo wifuza ni ibintu bisaba igihe".

Yakomeje avuga ko buri uko umwaka washiraga hari urwego bavagaho bajya ku rundi gusa bikaba byararangiye atandukanye na AS Muhanga bitewe nuko amasezerano ye yararangiye kandi hakaba nta ruhande na rumwe rwifuzaga gukomezanya n'urundi.

Ati" Ugiye kureba iyo myaka 2,umwaka wacu wa mbere dusa nkaho twaviriyemo muri ¼ ntabwo twakinnye imikino ya kamarampaka "Playoff" ariko uyu mwaka dusoje twagize amahirwe yo kugera muri 1/2 dukina Playoff nubwo ntacyo byadufashije ariko urumva nyine uko umwaka washiraga hari indi intera twiyogeragaho. 

Amasezerano narimfite yari ay’imyaka 2 ntabwo rero twabashije kumvikana ku buryo twayongera. Byaba ari njyewe numvaga bihagije kuba nta kongera amasezerano, bwaba ari ubuyobozi nabwo bwumvaga busa naho bihagije kuba butanyongerera amasezerano. 

Rero nta ruhande rwifuzaga kugumana n’urundi, twese twifuzaga kuba twatandukana kugira ngo bashakire ikipe undi umuntu babona watanga umusauro. Nanjye nuko nabyumvaga kuko nabonaga njyewe intumbero y’ikipe nta kiyishoboye ahanini bijyanye ku bintu bitandukanye".

Mbarushimana Abdul yavuze ko umupira ugenda uhinduka ariko abayobozi ba AS Muhanga bakaba batarashatse kurebera ku bandi bityo bikaba biri mu mbogamizi yahuye nazo zigatuma atagera ku ntego ze.

Ati" Navuga ko buriya umupira ugenda uhinduka kenshi hari igihe wowe wibaza ko uri hejuru ukumva ko ibyo wakoze mu ikipe bihagije kugira ngo igere ku nshingano ntufate umwanya wo kwiga ku bandi ngo urebe uko babigenza.

Urebe ngo wenda kuki ubushize twabikoze, ni igiki cyatumye tubikora ngo urebe ese wenda uyu munsi twakongera kubikora, ese biradusaba iki kandi ukabona rimwe na rimwe ko icyo kintu nta bushake buhari bwo kucyiga. 

Mbese wowe urumva ko gusa uburyo ubitwaramo aribyo byo ugasanga rero biragoye, ukabona ko binakomeje gutyo n’ubundi nta cyo mwazageraho kandi wowe uri umutoza w’Umunyamwuga uko umwaka ushira utageze ku ntego zawe buriya niko n’izina ryawe rigenda rigira ibibazo ugasanga bibaye ngombwa ko umuntu afata ibyemezo".

Yavuze ko hari aho byageze akabona hagati y'ubuyobozi n'abatoza nta kwizerana kurimo ndetse hakaba hari abakinnyi bifuzaga ariko ntibababone.

Ati" Hari aho byageze ukabona ko imikoranire y’ubuyobozi n’abatoza ukabona  kwizerana ni guke. Ikindi navuga ni kuruhare rw’abakinnyi ntabwo abo twahisemo bari bajyanye 100% n’intego twifuzaga.

Nyuma twagiye dutakaza bamwe mu bakinnyi twifuzaga kuba twakoresha bigatuma dusa nkaho dukoresheje abo tutari twarateganyije kuko nko mu busatarizi natanga uregero rw’umukinnyi w’Umugande twumvaga ko tuzagenderaho ariko ntabwo twashoboye gukomezanya nawe. 

Mu gice cya Kabiri cya shampiyona twifuje kongeramo abakinnyi twiyambaza umukinnyi w’Umucameroon maze tumukoresha mu mikin  ya gicuti ariko nawe ntibyagenda neza.

Hariho abakinnyi twari dufite twumva ko tuzagenderaho nabo twagiye dutandukana kubera impamvu zitandukanye, ibyo twabifuzagaho tutabibonye".

Uyu mutoza yavuze ko bimwe mu byamufashije mu myaka yose yatoje AS Muhanga birimo kuba yarayikuye mu cyiciro cya kabiri akayigeza ku rwego rwiza ndetse akaba hari n'abakinnyi yazamuye.

Ati"Ibyanshimishije birahari cyane cyane muri iyo myaka ya mbere birimo kuba narazamuye ikipe kandi nkayigeza ku rwego rwiza ibyo birashimishije ,ibyo twabikeshaga ugukorana kwari hagati y’ubuyobozi n’abatoza cyane cyane kwizerana. 

Nashimishijwe no kuba naragize uruhare ku bakinnyi uyu munsi bamaze gukomera bari ku rwego rw'igihugu bari mu makipe meza atandukanye kandi abenshi muri bo bakaba baraje bavuye ahantu hatazwi . 

Navuga ko biri mu byabashimishije iyo mbarebye uyu munsi numva nezerewe. Muri abo bakinnyi navuga nka Bizimana Yannick,navuga nka Ruboneka Jean Bosco,Amani ndetse n'abandi benshi".

Yasoje avuga ko atari yava mu mwuga ndetse ko afite igitekerezo cyo gutangiza irererero ry'umupira w'amaguru.

Ati" Ntabwo ndava mu mwuga wo gutoza, nagiye mvugana n'amakipe atandukanye ariko ntitwabasha guhuza ngo mbe nafata inshingano zo gukorana nayo.

 Ubu ndacyicaye mu rugo, ndacyategereje birashoboka ko nabona aho nerekeza cyangwa se bitaba nkategereza ariko ntabwo ndava mu mwuga w'ubutoza.

Iyo umuntu ari Umunyamupira, urabona njyewe nakinnye umupira nsoje gukina ninjira mu gutoza, ibintu ndimo ni ibintu nkunda ntabwo ari ukubibamo nshanka amaronko gusa no kuba mbikunda birimo .

Gushinga Ishuri ryigisha umupira rero ntabwo ari ibintu byoroshye ni ibintu bisaba imbaraga ndacyabitekerezaho, ndacyashyira ibintu bimwe na bimwe ku murongo".

Abdou Mbarushimana yatandukanye na AS Muhanga nyuma y'uko yari yarayisubiyemo mu 2022 amaze gutandukana na Etoile de l’Est FC. 

Uyu mutoza yagiye atoza iyi kipe mu bihe bitandukanye dore ko yigeze kuyifasha kuzamuka mu cyiciro cya mbere ndetse akanayifasha kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro.

Mbarushimana Abdul yavuze ko mu myaka yose yamaze muri AS Muhanga ibyamushimishije birimo abakinnyi yazamuye 












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND