Kigali

Icyo imibare igaragaza mu mikino yahuje u Rwanda na Libya

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/09/2024 16:00
1


Kuri uyu wa Gatatu ku itariki 4 Nzeri 2024, u Rwanda na Libya birakina bishaka itike y'Igikombe cya Africa AFCON ya 2025, gusa imibare igaragaza ko Libya ikunda gutsinda u Rwanda.



Ikipe y'igigihugu y'u Rwanda "Amavubi" iri mu gihugu cya Libya aho izakina umukino wa mbere wo gushaka itike y'Igikombe cya Africa AFCON ya 2025. U Rwanda ruri mu itsinda rya D aho ruri kumwe na Libya, Nigeria na Benin.

Akenshi usanga biba bitoroshye iyo u Rwanda rwacakiranye na Libya mu marushanwa atandukanye. Nubwo biba bitoroshye ku Rwanda ku ruhande rwa Libya ho akazi ntabwo kaba gakomeye cyane.

Igihe u Rwanda ruheruka gukura intsinzi ikomeye kuri Libya hari muri 2014 aho umukino wabanje rwanganyije na Libya ubusa ku busa muri Tunisia naho umukino wo kwishyura u Rwanda rutsinda Libya ibitego bitatu ku busa.

Mu minsi ya mbere ya 2014 nabwo ikipe y'igihugu ya Libya yakunze kuba inzozi mbi ku ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" no mu mikino ya gicuti, nta bucuti ikipe y'igihugu ya Libya iba ifite. 

Ku itariki 23 Gicuransi 2012, ikipe y'igihugu ya Libya yakiriye Amavubi mu mukino wa gicuti wabereye i Tunis muri Tunisia. Ni umukino warangiye Libya itsinze Amavubi 2-0.

Ku itariki 20 Werurwe 2013, i Kigali mu Rwanda hongeye kubera umukino wa gicuti wahuje Libya n'Amavubi, umukino nanone urangira Libya itsinze u Rwanda 1-0.

Ku itariki 18 Gicurasi i Rades muri Tunisia, ikipe y'igihugu ya Libya yari yakiriye u Rwanda mu marushanwa yo gushaka itike y'Igikombe cya Africa, umukino warangiye amakipe yombi anganyije Ubusa ku busa. Amavubi yari agiye kuva mu biganza bya Kassa Mbungo Andre akajya mu bya Stephen Constantine, ataha akubita agatoki ku kandi.

Ku itariki 31 Gicuransi 2014, Amavubi yakiriye Libya kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ubu yitwa Kigali Pele Stadium. Uwo mukino warangiye u Rwanda rutsinze Libya ibitego bitatu ku busa, ibitego byatsinzwe na Daddy Birori. 

Ibyo bitego bya Daddy Birori, yabitsinze ku mipira ibiri yahawe na Ndahinduka Michael (Bugesera) n'umwe yahawe na Rusheshangoga Michel. Iyo ntsinzi ya 3-0 isa naho yahumuye ikipe y'igihugu ya Libya kuko Amavubi ntabwo arongera kuyitsinda. 

Ku itariki 13 Ugushyingo 2015, Libya yongeye kwakira Amavubi i Tunis muri Tunisia, umukino wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cyabereye mu Burusiya. Uwo mukino warangiye Libya itsinze Amavubi 1-0.

Ku itariki 17 Ugushyingo, Amavubi nibwo yakinnye umukino wo kwishyura, aho bari bazi ko Libya bongera kuyigiraho umupira, ariko ibyavuye mu mukino, bitandukanye n'ibyo bari biteze. 

Uretse igitego kimwe u Rwanda rwatsinzwe cya Jacques Tuyisenge, Libya yo yinjije ibitego bitatu mu izamu ry'uko Rwanda, nuko umukino urangira ari ibitego bitatu bya Libya kuri kimwe cy'u Rwanda. Icyo gihe Libya yahise ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho ku giteranyo cy'ibitego 4-1 cy'u Rwanda. 

Ku itariki 7 ukuboza 2017, Libya yari yaratumiwe mu mikino ya CECAFA yabereye muri Tanzania, yarongeye icakirana n'u Rwanda, gusa kuri iyo nshuro ntabwo Libya yatinze u Rwanda, kuko umukino warangiye amakipe yombi yaguye miswi Ubusa ku busa. 

Ku itariki 23 Mutarama, mu gace ka Angier mu gihugu cya Morocco, Libya yongeye gucakirana n'u Rwanda mu mukino wa nyuma mu matsinda ya CHAN yaberaga muri Morocco. U Rwanda rwasabwaga kunganya umukino rugakomeza muri kimwe cya Kane rufite amanota atanu, naho Libya igahita itaha ari iya gatatu n'amanota ane.

Iminota 90 y'umukino yarangiye u Rwanda rukinganya na Libya ubusa ku busa. Ikitazibagirana mu mitwe y'abanyarwanda, ni uko umukino wari wamaze kugera ku munota wa 90+6, habura amasegenda ngo urangire, nuko Libya ikabona igitego cyahise gituma Amavubi asezererwa muri CHAN. 

Kuri iyi nshuro noneho ikipe y'igihugu y'u Rwanda yasuye muri Libya, ariko bazakinira muri Libya, ntabwo ari muri Tunisia nkuko byabaga bimeze mbere. Kuri uyu wa Gatatu ku itariki 4 Nzeri 2024, Amavubi arakina umukino wa mbere mu majonjora yo gushaka itike yo gukina igikombe cya Africa AFCON ya 2025.

Abakinnyi bazamukanye n'umutoza w'amavubi Torsten Frank Spittler harimo Abazamu nka Ntwali Fiarce, Wenseens Maxime na Hakizimana Adolphe.

Ba myugariro harimo Ombolenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Ange Mutsinzi, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu na Aimable Nsabimana.

Abo Hagati ni Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Dushimimana Olivier, Mugisha Gilbert, iraguha Hadji, Samuel Gueulette na Muhire Kevin.

Ba Rutahizamu hari Muhire Kevin, Geulette Samuel Leopold, Nshuti Innocent, Gitego Arthur, Kwizera Jojea na Mugisha Didier.

Amavubi namara kwesurana na Libya kuri uyu wa Gatatu, azaguruka i Kigali yitegura umukino wa Nigeria uzaba tariki 10 Nzeri Kuri Stade Amahoro.

Ibyo kwitabira igikombe cya Africa, Amavubi amaze imyaka 20 atazi uko bisa kuko aheruka icya 2004 muri Tunisia.


Ikipe y'igihugu ya Libya ikunda kugora ikipe y'u Rwanda 


U Rwanda ruheruka gutsinda Libya muri 2014


Haruna Niyonzima uzwi kwitwara neza mu mikino yahuje Libya n'u Rwanda, ubu ntabwo yahamagawe mu ikipe y'igihugu



Amavubi nava muri Libya ku itariki 10 Azacakirana na Nigeria 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakizimana alfred4 months ago
    Amavubi azatsida libya ibitego bibiri kuri kimwe



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND