Icyamamare muri Sinema, Jackie Chan, warumaze iminsi avugwaho uburwayi bw'umutima ndetse ko bwatumye ahagarika gukina filime, yanyomoje aya makuru, yemeza ko ubuzima bwe bumeze neza.
Chan Kong-sang wamamaye ku izina rya Jackie Chan, ni umwe mu bakina filime z'imirwano bubatse izina ku rwego mpuzamahanga dore ko babimazemo imyaka irenga 30 abikora. Zimwe muri filime ze zakunzwe harimo nka 'Rush Hour', 'Drunken Master', 'The Karate Kid', 'Police Story' n'izindi.
Mu minsi ishije hagiye havugwa amakuru ko Jackie Chan arembejwe n'uburwayi bw'umutima ndetse ko biri mu byatumye atakigaragara akaba yaranafashe umwanzuro wo guhagarika gukina filime. Aya makuru yaje hashize igihe gito umuryango we unyomoje amakuru yandi yavugaga ko yaba yapfuye.
Nyuma y'igihe Jackie Chan atagaragara mu ruhame ari nabyo byatumye havugwa amakuru y'uko ubuzima bwe buri habi, yongeye gutungurana mu Bufaransa ubwo yitabiraga imikino ya 'Paris Paralympics' yanatwayemo itoroshi ry'urumuri ryubahiriza iyi mikino.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, Jackie Chan w'imyaka 70 yagarutse ku byamuvugwagaho ati: 'Nk'uko mwabibonye meze neza, nta ndwara n'imwe ndwaye ku buryo ntibuka n'igihe mperukira kwivuza kuko maze igihe ntajya kwa muganga''.
Uyu mugabo yakomeje ati: ''Amakuru y'uko ndwaye umutima siyo, amakuru ntatangaje njyewe mujye muyafata nk'ibihuha. Abayavuga bo bayavuga bitewe n'inyugu zabo mujye mushishoza''
Jackie Chan ukomoka muri Hong Kong yanakomoje ku bivugwa ko yaba yarasezeye ku mwuga wo gukina filime. Yagize ati: ''Oya ntabwo ndabihagarika. Ubu tuvugana ndi gufata amashusho ya filime nshya''.
Jackie Chan witabiriye imikino ya 'Paris Paralympics' yanyomoje ibyamuvugwagaho
Yavuze ko atarwaye umutima ndetse ko atarahagarika gukina filime nk'uko byavugwaga
TANGA IGITECYEREZO