Kigali

Sandra wo muri filime "Iryamukuru" ica kuri RTV yimuye umubiri w'umubyeyi we umaze imyaka 18 yitabye Imana

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:2/09/2024 19:46
2


Umurungi Yvette ukina yitwa Sandra muri filime "Iryamukuru" ica kuri RTV yimuye umubiri w'umubyeyi we umaze imyaka 18 yitabye Imana, amushyingura mu cyubahiro mu irimbi rya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.



Ni umuhango wabaye ku Cyumweru tariki 01 Nzeri 2024. Umurungi Yvette ari we Sandra, yabwiye inyaRwanda ko bimuye umubiri w'umubyeyi we "kuko aho yari ashyinguye hatari hemewe, umubiri wakuwe mu rugo wimurirwa mu irimbi rya Kiziguro".

Nyakwigendera Mutegarugori Longine, umubyeyi wa Umurungi Yvette bakunze kwita Mukazi, yitabye Imana kuwa 09/08/2006. Yari yarashyinguwe iwe mu rugo mu Murenge wa Rugarama muri Gatsibo, ariko umubiri we wamaze kwimurirwa mu irimbi rya Kiziguro ahasanzwe haruhukiye umukobwa we witabye Imana mu myaka micye ishize.

Umurungi Yvette uri hafi kuzuza imyaka 26 y'amavuko, avuga ko umubyeyi we "yari umubyeyi ukunda gusenga cyane. Urwibutso yansigiye, kera nkiri umwana yanyigishije gusoma Bibiliya ntaratangira ishuli, natangiye ishuri nzi gusoma kubera gusoma Bibiliya".

Mukazi ari we Umurungi Yvette akina yitwa Sandra muri filime "Iryamukuru" ica kuri Televiziyo Rwanda, akaba ari we mukinnyi w'imena. Ni filime nshya iri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi. Akina ashaka gutwara umugabo w'abandi ari we Willy Ndahiro.

Uyu mukobwa azwi kandi muri filime 'Ndategereje' ya Jado Sinza uzwi cyane mu muziki wa Gospel. Yvette yari mu bakinnyi b'imena b'iyi filime, akaba yarakinnye yitwa Kylie Teta Ndebe aho yari umwana w'imfubyi wababaye cyane kubera ubuzima bushaririye bw'ubupfubyi. 

Uyu mukinnyi wa filime aherutse kutubwira ko "nta role n'imwe ntakina" kuko biba ari ugukina gusa, atari ibintu bishobora kumubaho mu buzima busanzwe. Arangamiye kuba umukinnyi mpuzamahanga muri sinema ndetse akagera no ku rwego rwo gukora filime ze bwite.


Mukazi [Sandra] ubwo yimuraga umubiri w'umubyeyi we umaze imyaka 18 yitabye Imana

Umurungi Yvette avuga ko umubyeyi we yamusigiye urwibutso rwo gukunda Imana


Abakinnyi ba filime batandukanye baherekeje Mukazi muri uyu muhango 


Umubiri w'umubyeyi wa Mukazi [Sandra] washyinguwe mu irimbi rya Kiziguro


Sandra [Mukazi] ari mu bakinnyi ba filime bahagaze neza muri iyi minsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kay4 months ago
    komeza kwihangana sister Mama naruhukire mu maboko y'uwiteka
  • Sauda2 months ago
    Komerezaho.kandi,arinako.ukomezakwihangana



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND