Kugeza ubu, imibare iracyagaragaza ko abanyeshuri bo mu mashuri yigenga batsinda neza mu bizamini bya Leta kurusha abiga mu mashuri afashwa na Leta, ni ikibazo Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yavuze ko igiye gukomeza gukurikirana.
Hashize igihe kinini mu
bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, by’umwihariko abana biga muri amwe mu
mashuri ya Leta batsindira ku manota make bamwe bakanatsindwa, nyamara mu
yigenga hakaba aho batsinda bose kandi ku manota meza.
Kimwe mu byo ababyeyi
bakurikira mu mashuri yigenga, ni ugutsindisha n’ireme ry’uburezi atanga
ugereranyije n’aya Leta, nubwo atari yose. Iyo hasohotse amanota y’ibizamini
bya Leta cyane cyane mu mashuri abanza, usanga amashuri yigenga ari yo yiganje
mu kugira abanyeshuri bari mu myanya ya mbere.
Ni mu gihe mu mashuri ya
Leta, hari ubwo umubyeyi afata irimwegereye bijyanye n’amikoro ye, atitaye
cyane ku biri imbere.
Umunyarwanda ni we wavuze
ngo ako umutima ushaka, amata aguranwa itabi. Usanga benshi bafite amafaranga
yabo bemera kwishyura menshi, ariko abana bakajya kwiga aho bafite icyizere ko
baziga neza kurusha ku mashuri usanga adafite umurongo uhamye mu bijyanye
n’ibizamini bya Leta.
Uyu mwaka, Igiraneza Lucky Fabrice wigaga mu Ishuri ryigenga rya The Pioneer School riherereye mu Karere ka Bugesera, yabaye uwa mbere mu gutsinda neza ibizamini bya Leta by’amashuri abanza. Ndetse n'uwamukurikiye witwa Igeno Alliance Pacifique nawe yigaga mu ishuri ryigenga rya Irerero Academy riherereye mu Karere ka Kamonyi.
Mu myaka micye iheruka,
abana babaye aba mbere mu mashuri abanza ni abo mu mashuri yigenga. Mu manota
yatangajwe ku wa 9 Mutarama 2018, umunyeshuri wabaye uwa mbere ni Mugisha
Nsengiyumva Frank wo mu Karere ka Muhanga kuri St. André akurikirwa na Sifayare
Schadrack wigaga kuri Morning Star Bright Academy i Gatsibo.
Icyo gihe mu cyiciro
rusange Karenzi Manzi Joslyn wigaga muri Kigali Parents School muri Gasabo,
akurikirwa na Umurerwa Audrey wigaga kuri Mary Hills i Nyagatare. Aya yose ni
amashuri yigenga.
Mu manota yatangajwe mu
2019, abana 10 ba mbere mu cyiciro cy’amashuri abanza bose baturutse mu mashuri
yigenga. Uwa mbere yabaye Humura Elvin wo muri Wisdom School. Amashuri
yabonetsemo aba bana ni Wisdom School i Musanze, Nyamata Bright School, Kigali
Parents School, Good Harvest na St. André Muhanga.
Mu 2021 nabwo amashuri
yigenga yongeye kwerekana ikinyuranyo. Abanyeshuri batanu ba mbere mu mashuri
abanza, ni Rutaganira Yanisse Ntwali [Kigali Parents], Terimbere Allia Ange
Stevene [Ahazaza Independent School-Muhanga], Uwayo Raingiss [Kigali Parents],
Ahimbazwe Mpuhwe Divine Nikita [Saint Andre-Muhanga] na Gasaro Isimbi Melisa
[E.P Highland-Bugesera]. Abandi batanu nabo ni abo mu mashuri yigenga nka
Kigali Parents School na St. André Muhanga.
Ibi byerekana ko uburezi
bwiza buri mu mashuri yigenga kuko igipimo cy’ubushobozi bw’umwana kiba mu
kizamini cya leta. Yaba mu myaka yabanje ndetse n’itatu ikurikirana kuva
2018-2021, amashuri yigenga yakomeje kumira amashuri ya leta.
Na mbere y’aho, kenshi
usanga umubyeyi urimo kurambagiza ishuri mu yigenga baba bamuratira ko mu mwaka
umwe gusa umwana azaba azi kuvuga neza Igifaransa cyangwa Icyongereza, cyangwa
ko se mu kizamini cya leta abana batsinda 100%, kandi benshi muri bo bakaza mu
cyiciro cya mbere.
Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard yasobanuye ko nubwo iki kibazo kikigaragara, ariko nka Minisiteri bagiye kongera imbaraga mu mashuri yose yaba ari aya leta ndetse n'ayigenga, ari nako abarimu bose bakomeza gufashwa binyuze mu kubahugura no kubongerera ibikoresho nkenerwa.
Yagize ati: "Icyo tugomba gukora ni ukongera imbaraga mu mashuri yose atandukanye, yaba ari aya leta ndetse n'ayigenga, tugakomeza gukurikirana. Ikindi cya kabiri, hari ugukomeza gushyira imbaraga mu buryo dufasha abarimu ari mu mahugurwa ndetse n'ibikoresho babona."
Minisitiri yakomeje avuga ko hari icyizere cy'uko ibi bizakomeza guhinduka bijyanye n'uko abanyeshuri bose bagerageza kugenda bitwara neza bijyanye n'uko inzego z'uburezi na zo zikomeza gutera imbere.
Ati: "Ni ibyo ngibyo tuzakomeza gukora; gukomeza gukurikirana, guhozaho imbaraga ndetse no gukomeza gukora amavugurura agamije ko abanyeshuri bacu bakomeza gukora neza mu nzego zose."
Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko igiye kongera imbaraga mu mashuri yose mu rwego rwo kuyafasha gutsinda neza yose
TANGA IGITECYEREZO