Kigali

Impamvu Ikinamico y'uruhererekane "Imboni y’Ubuzima" isabirwa kunyura kuri Radio Rwanda

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:26/08/2024 15:31
1


Abakunzi b’Ikinamico y’Uruhererekane yitwa Imboni y’Ubuzima inyura ku muyoboro wa YouTube, bakomeje gusaba ko yanyuzwa no kuri Radiyo Rwanda nk’uko bimeze ku Urunana, Musekeweya n’andi makinamico y’uruhererekane anyuraho.



Ikinamico "Imboni y’Ubuzima" yatangiye kunyuzwa ku muyoboro wa YouTube witwa Musekura Jean, ahagana mu mpera z’umwaka wa 2023, ikajya ijyaho ari agace kamwe kamwe.

Kugeza ubu hamaze kujyaho uduce 15, kandi twose twakunzwe ku rwego rushimishije, ari na ho benshi bahera basaba ko yajya inyuzwa kuri radiyo runaka, by’Umwihariko Radiyo Rwanda yumvwa n’abantu benshi kuko bamaze kwizera ko yatanga umusanzu mu kubaka umuryango nyarwanda.

Abatanze ibitekerezo ku duce tw’iyi Kinamico, bagaragaje icyifuzo cyabo muri aya magambo: Umwe ati: “Wenda kuba mutinda byo umuntu yabyumva, kuko natwe ntiduhorana ubushobozi bwo gukoresha interineti (MBs). Ariko ikinamico iryoshye itya ntiyakabaye inyura kuri YouTube gusa, kerese niba nta makuru mfite ikaba inyura kuri Radiyo Rwanda.”

Hari uwasabye ko iyi kinamico yazajya itambuka kuri Radio Rwanda kugira ngo ubutumwa buyirimo bugere kuri benshi. Ati: “Ariko iyi kinamico inyura ku yihe Radiyo? Mpora numva Radiyo Rwanda ariko sindayumvaho n’umunsi wa rimwe. Abazi aho inyura mumbwire.”

“Nkunda iyi kinamico pe! Mba numva isa n’izinyura kuri Radiyo Rwanda. Muzareke ijye inyuraho nk’uko Urunana na Musekeweya binyuraho, kuko yakwigisha benshi batabasha kubona telefoni zigezweho (Smartphones). Nta kintu cyiza nko kumva ikinamico nk’iyi. Mumbwire radiyo inyuraho na ho njye mbakurikira. Ndabakunda cyane.”

Iyi kinamico ivuga ku buzima busanzwe cyane cyane ubwo mu cyaro, ikanavuga ku bwo mu mujyi ho gato, ku buryo umuntu wese mu kigero cy'imyaka yaba afite yose yisangamo, kuko igaragaza ibyo abahatuye bahoramo.

Ni ukuvuga ibyo bakora bibateza imbere, uko urubyiruko rwo mu cyaro rwitwara mu rukundo, ingaruka zo kwishyira hejuru no gushaka ukiri muto, ibyago byo gutabwa n’uwo mwashakanye, agahinda ko kubura uwo mwashakanye (gupfakara), ubuzima bwo kuba imfubyi n’ibindi.

Iri zina Imboni y'Ubuzima nk’uko byatangajwe n’umwe mu banditsi bayo, ryaturutse ku kuba barashakaga kugaragaza uko ubuzima bwa buri munsi buba bumeze.

Kubera ko iharanira gukosora ibitagenda neza mu muryango nyarwanda, ikaba nk'imboni y'ijisho kuko imboni ari yo ifasha umuntu kureba. Iyi kinamico na yo ireberera ubuzima binyuze mu masomo abayikunda, bayikurikirana buri gace kandi gasohotse bakuramo.

Tariki 21 Ukwakira 2023, ni bwo igice cya mbere cy'iyi kinamico Imboni y'Ubuzima cyasohotse, kigashyirwa kuri YouTube. Ni ikinamico ivuga ku buzima busanzwe cyane cyane ubwo mu cyaro, ku buryo umuntu wese mu kigero cy'imyaka yaba afite yisangamo, aho igaragaza ibyo abahatuye bahoramo, ni ukuvuga ibyo bakora bikabateza imbere.

Igaragaza kandi ingorane bahura na zo mu gushaka ubuzima, ingorane abashakanye bahura na zo, uko urubyiruko rugorwa n'ubuzima bw'urukundo, amahirwe azanwa no gukorana umwete, kuba inyangamugayo n'ibindi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, umwe mu bayandika akaba ari we utoza abakinnyi akanatunganya amajwi Musekura Jean D'Amour, yavuze ko bayihaye iri zina Imboni y'Ubuzima bashaka kugaragaza uko ubuzima bwa buri munsi buba bumeze.

Yongeyeho ko baharanira gukosora ibitagenda neza muri sosiyete, mbese ikinamico ikaba nk'imboni y'ijisho kuko imboni ni yo ifasha umuntu kureba. Iyi kinamico na yo ireberera ubuzima binyuze mu masomo abayikunda, bayikurikirana buri uko igice kindi gisohotse bakuramo.

"Burya ubuzima butwereka byinshi, ariko burya buba buduhishiye byinshi kurushaho". Aya magambo ayitangira buri wese iyo ayumvise ahita agira inyota yo kumva ibikubiyemo. Ni amagambo agaragaza ko ibyo tubona uyu munsi bikadutangaza, bikatubabaza cyangwa bikadushimisha, ejo hazaza ho haba hari ibindi birenzeho.

REBA IGICE GISHYA CY'IKINAMICO "IMBONI Y'UBUZIMA"








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyimana sylvain4 months ago
    Iyikinamico abantu benshi turifuzako yajya inyuzwa no kuri Radio Rwanda kuko urimo inyigisho yagirira umumaro sosiyete nyarwanda



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND