Kigali

Jaime Foxx yatakambiye urukiko gutesha agaciro ibyo aregwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/08/2024 12:19
0


Icyamamare mu muziki no muri Sinema, Jamie Foxx, yatakambiye urukiko arusaba gutesha agaciro ikirego aregwamo ishimisha mubiri yakoreye ku mukobwa ntaburenganzira yahawe.



Kimwe mu bintu bikomeje gushyirishamo ibyamamare by'imahanga ni ibyaha biganisha ku mibonano mpuzabitsina birimo nk'ishimisha mubiri nko gukorakora n'ibindi nkabyo bikorwa bitumvikanyweho n'impande zombi.

Benshi mu byamamare bizwi nka Jason Derulo, Chris Brown, Trey Songz, Diddy n'abandi bamaze kujyanwa mu nkiko barengwa ibi byaha. Uwari utahiwe ni Jamie Foxx uherutse kuregwa n'umukobwa wahawe izina rya Jane Doe mu rwego rw'umutekano we. Uyu yashinje Foxx ko yamukoreyeho ishimisha mubiri ntaburenganzira yamuhaye.

PageSix yatangaje ko inyandiko zashyikirijwe urukiko n’avoka w’uyu mukinnyi zivuga ko niba Foxx yarakoze icyo gikorwa  byari ku bwumvikane bwabo bombi, ndetse ngo n’ibyabaye nta ngaruka izo ari zo zose byagize kuri uwo mukobwa.

Byongeye kandi, mu nyandiko yashyikirijwe urukiko, Jamie yavuze ko uyu mukobwa yigeze gutanga ikirego nk’iki mu 2020, ariko n’ubundi kigateshwa agaciro kubera ibinyoma.

Icyakora, Jamie Foxx yasabye urukiko gutesha agaciro uru rubanza akishyurwa amagarama ye yose y’urubanza.

Mu Gushyingo kwa 2023 nibwo uyu Jane Doe yareze uyu mukinnyi wa filime Foxx avuga ko yakoresheje intwaro kugira ngo amutere ubwoba nyuma yo kumukorakora ku bice bye by’ibanga mu 2015 muri hoteli ikomeye i New York.

Jaime Foxx yasabye urukiko gutesha agaciro ikirego arengwamo ishimisha mubiri

Jamie Foxx avuga ko ibyabaye hagati ye n'umukobwa umushinja bari babyumvikanyeho







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND