Kigali

Amoko 5 y’ibinyobwa umugore utwite atemerewe kunywa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/08/2024 16:58
0


Umugore wese utwite hari ibinyobwa bitandukanye aba atemerewe kunywa kugira ngo bitamugiraho ingaruka we ubwe ndetse n’umwna atwite nubwo bamwe usanga bapfa kwinywera ibyo babonye ntacyo bitayeho, nyamara baba bakwiye kubanza kumenya niba nta kibazo byabateza kuko ubuzima bwabo buba bwarahindutse mu minsi yo gutwita.



Dore amoko y’ibinyobwa utagomba kunywa utwite:

1. Icyayi cy’icyatsi’’Green Tea’’ : Ubusanzwe icyayi cy’icyatsi kibisi ni cyiza ku buzima bw’umuntu ariko kikaba kibujijwe kunywebwa n’umugore utwite kuko icyo cyayi kiba kirimo caffeine na acid nkeya ko ishobora kugira ingaruka mbi ku mwana uri mu nda nayo mpamvu kibujijwe kuri we nkuko byatangajwe n’urubuga Healthline.

2. Kunywa ibisindisha ‘’Alcohol’’ : Kunywa inzoga cyangwa se ibindi bisindisha byose ni bibi cyane ku mubyeyi utwite kuko bibangamira imikurire y’umwana ndetse bikagera no ku bwonko bw’umwana ku buryo ashobora kuzaba n’umuswa mu myigire ye kuko ubwonko bwe buba bwarangiritse akiri mu nda cyangwa akazagira ikibazo mu mivugire.

3. Ibinyobwa byo mu nganda: Nubwo ibinyobwa byo mu nganda bimara inyota ndetse biba binaryoshye rwose ariko bigira ingaruka nyinshi ku buzima bw’umugore utwite kuko ibyinshi bigira caffeine. Ibyiza wanywa ibinyobwa by’umwimerere wikoreye kandi wizeye ko byujuje ubuziranenge.

4. Kunywa ikawa "Coffee’’: Kunywa ikawa birabujije cyane kbone nubwo waba wumva uyishaka ukibwira ko nunywa gake ntacyo kagutwara ariko ubusanzwe kirazira ko umugore utwite anywa ikawa.

5. Kunywa Soda: Kunywa soda nabyo si byiza ku mugore utwite kuko bitera umwana ibibazo byinshi kuko nacyo ni kimwe muri bya binyobwa byo mu nganda biba bifite ‘caffeine’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND