RFL
Kigali

DJ Ira arabyinira ku rukoma nyuma yo gucuranga mu irahira rya Perezida Kagame

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/08/2024 14:51
1


Iradukunda Grace Divine [DJ Ira], umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina rikomeye mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda, yavuze ko yishimiye kuba yarahawe amahirwe yo gucuranga mu birori by’irahira rya Perezida Paul Kagame.



Nyuma y'uko acuranze mu birori by'irahira rya Perezida Kagame, DJ Ira uri mu bakobwa bagezweho i Kigali mu mwuga wo kuvanga umuziki, yatangaje ko yishimiye cyane kuba yaragiriwe icyo cyizere.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yagize ati "Nagize amahirwe yo kuba DJ mu muhango wo kurahira kwa Perezida. Nzahora iteka nshima."

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere mu birori bidasanzwe, mu muhango witabiriwe n’Abanyarwanda ibihumbi 45 bari bateraniye muri Stade Amahoro, abakuru b’ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w’Intebe babiri, abayobozi b’Inteko zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora imiryango mpuzamahanga, batatu bahoze ari abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro batandukanye 

Ibi DJ Ira abitangaje nyuma yo kuzengurukana na Perezida Kagame mu rugendo rurerure yazengurutsemo igihugu yiyamamaza. Ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi byatangiye ku wa 22 Kamena 2024, bishyirwaho akadomo ku wa 13 Nyakanga 2024.

Ni urugendo rwazengurutse intara zose z’igihugu kuri site 18 yabashije kujyaho zose, agaragarizwa urukundo n’Abanyarwanda ibihumbi amagana babaga bagiye kumushyigikira.

Muri uru rugendo Perezida Kagame, yaherekejwe n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye.

Uretse abahanzi basusurutsaga ababaga bitabiriye ibirori byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, hari umubare munini w’abantu b’ibyamamare babaga barimo n'abavanga imiziki baherekeje uyu mukandida kuri site zitandukanye. DJ Ira ni umwe mu biyambajwe.

DJ Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na mubyara we Dj Bissosso wamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.

DJ Bissosso yinjije DJ Ira i Kigali muri Kanama 2015 avuye i Burundi ubwo yari arangije amashuri yisumbuye. DJ Ira ngo yatangiye kwifuza gukora nk’ibya mubyara we akiri muto gusa abo mu muryango we baramwangira bamusaba ko yazabyinjiramo arangije kwiga.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kwihugura kuri uyu mwuga akunda, ubu akaba ari umwe mu ba DJs bacuranga mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.


DJ yishimiye amahirwe yahawe yo gucuranga mu kurahira kwa Perezida Kagame

DJ Ira ari mu ba-DJs b'igitsina gore bagezweho mu mwuga wo kuvanga imiziki

Amaze kubaka izina rikomeye


No mu kwiyamamaza kwa Perezida Kagame, DJ Ira yagiye yiyambazwa mu gususurutsa abitabiriye ibyo bikorwa  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyomugabo 1 month ago
    Dj ira turamufan San kd turamwemera foo





Inyarwanda BACKGROUND