RFL
Kigali

Imurikagurisha rishobora gutuma umukino wa Musanze FC na Muhazi United uhinduka ikirarane

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/08/2024 14:55
0


Ikipe ya Musanze FC yamaze kwandikira Rwanda Premier League ifite mu nshingano gutegura shampiyona y'icyiciro cya Mbere mu Rwanda isaba ko umukino ifitanye na Muhazi United wasubikwa kubera imurikagurisha riteganyinjwe muri Stade wari kuzakinirwano.



Ku munsi w'ejo ku wa Kane nibwo biteganyijwe ko shampiyona y'ikcyciro cya mbere mu Rwanda ya 2024/25 izatangira gukinwa.  

Kuri uyu munsi wa mbere byari biteganyijwe ko Musanze FC itangira yakira Muhazi United kuri Stade ya Musanze yiswe Ubworoherane, Saa Cyenda z’umugoroba.

Icyakora ku rundi ruhande, muri iyi Stade hateganyijwe kuba hari kuberamo imurikabikorwa rizahurirana n’uwo mukino. Ni imurikabikorwa rigomba gitangira kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024.

Iyi ni yo mpamvu Ubunyamabanga bwa Musanze FC bwahisemo kwandikira Rwanda Premier League buyisaba ko uwo mukino wari utaganyijwe ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024 wahindurwa ikirarane ukazakinwa iriya Expo y’i Musanze yararangiye.

Kugera ubu ntacyo Rwanda Premier League irabivugaho niba umukino usubikwa cyangwa niba harebwa ubundi buryo n’ahantu wakinirwa.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND