Kigali

Pamella yashimye Imana yamuhaye umugabo mwiza

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/08/2024 11:04
0


Uwicyeza Pamella ukunze gukangaranya imbuga ku bw'uburanga bwe n'ikimero byihariye, yateye imitoma umugabo we, ari na ko ashimira Nyagasani we wamumwoherereje ngo babane ubuziraherezo.



Uwicyeza Pamella yongeye kuvugisha benshi ubwo yatakaga umugabo we The Ben mu magambo yuje urukundo akamwibutsa ko amukunda, ndetse agashimira Imana yamwoherereje umugabo mwiza.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Pamella yagize ati: "Mana ndagushimira ku bw'uyu mugabo wanyoherereje."

Yakomeje agira ati: "Ni gute nagukunda gacye kandi ubu ari bwo maze kukumenyaho byinshi? Mukunzi, uri impano idasanzwe. Nkunda iyo usetse!"

Pamella yavuze ko kimwe mu bintu byiza cyane yishimira ku mugabo we, ni uko amubera ubuhungiro ashobora guhungiraho igihe cyose hatitawe ku kintu icyo ari cyo cyose cyabaye mu buzima bwe.

Aya magambo aryohereye ya Pamella yakoze ku mutima wa The Ben, maze amubwira ko umutima we utera ku bwe.

The Ben na Pamella bazasezerana imbere y’Imana muri Kigali Convention Centre ku wa 23 Ukuboza 2023. Ni ibirori byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu ihema riri imbere ya Intare Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo ku wa 15 Ukuboza 2023.

Ku wa 18 Ukwakira 2021, ni bwo The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella, ubwo aba bombi bari mu Birwa bya Maldives. Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ku wa 31 Kanama 2021 mu Murenge wa Kimihurura.

The Ben na Pamella bahuriye i Nairobi ku wa 24 Ugushyingo 2019, aho batangiriye urugendo rw’urukundo bitegura gushyiraho ikimenyetso cya burundu cyo kuzarusigasira ubuziraherezo.


Pamella ari mu mashimwe menshi nyuma y'uko Imana imuhaye umugabo umutima we wishimira


Amagambo aryohereye Pamella yabwiye The Ben





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND