RFL
Kigali

Dj Chris Maximilion ufatanya gutunganya imiziki no kuyivanga afite intego zo kumenyekana muri Afurika

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/08/2024 16:13
0


Christian Aime Rudasingwa ukoresha izina rya Chris Maximilion mu kazi ke ko kuvanga imiziki afatanya no kuyitunganya afite intego zo kuzamenyekana akagera ku rwego rw'Umugabane w'Afurika.



Christian Aime Rudasingwa ni umusore wavukiye ndetse anakurira mu mujyi wa Kigali. Amashuri ye abanza yayize kuri Ecole Mere du Verbe, Icyiciro rusange (Tronc Commun) akiga kuri Saint Aloys naho amashuri yisumbuye ayiga kuri ETP Nyarurema na SOS Kigali.

Kaminuza yayize yifashishije uburyo bw'iyakure kuri Duke University, Yale University ndetse na Arizona State University. Yakuze akunda umuziki cyane cyane akumva akunze kuyivanga no kuyitunganya none kuri ubu inzozi ze zabaye impamo byose arabifatanya.

Aganira na InyaRwanda, Dj Chris Maximilion yavuze ko kuva kera yakundaga imiziki. Yagize ati: "Kuva kera nakundaga ibintu bijyanye n'imiziki cyane n'aho nigaga bari babizi gusa mu gihe wasangaga abandi bashaka kuba abahanzi ariko njyewe numvaga nshaka kuba umu DJ cyangwa nkaba utunganya imiziki.

Ndabyibuka ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye nagiye mu marushanwa yo kuvanga imiziki, gusa byarangiye ntsinzwe ariko n'ubundi ntibyatuma nshika intege".

Yakomeje avuga ko nyuma yuko inzozi ze zabaye impamo, intego afite ari ukumenyekana ku rwego rwa Afurika. Ati: "Nyuma yuko inzozi zibaye impamo nkaba narabaye umu DJ ndetse nkaba ntunganya n'imiziki, mfite intego zo kumenyekana ku mugabane w'Afurika, nanjye nkaba nagira n'tafari nshyira ku muziki wo mu Rwanda".

Kugeza ubu Dj Chris Maximilion wakuze afatira icyitegererezo kuri DJ Khaled, Blavk Coffe na Calvin Harris, amaze kuvanga imiziki mu birori bitandukanye nka "Molato Amapiano Show", "Hip Hop Show", "Envy Dancel Show" ndetse n'ibindi.


Dj Chris Maximilion ukora akazi ko kuvanga imiziki  no kuyitunganya afite intego zo kuzamenyekana akagera ku rwego rw'Umugabane w'Afurika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND