Kirenga Phiona [Yolo The Queen] uri mu bari n’abategarugori bafite imiterere ikurura benshi ku mbuga, yagize icyo avuga ku makuru amaze iminsi avuga ko yabyaranye na Rajab Abdul Kahali [Harmonize].
Nyuma y’igihe Harmonize ari mu bashyira inyunganizi igaragaza
ko afitiye amarangamutima Yolo The Queen, muri Gicurasi 2023 uyu muhanzi yaje
gushyira yemera icyaha.
Ndetse bitunguranye we na Yolo The Queen bagirana
ikiganiro cyanyuraga kuri instagram uyu mugabo atera imitoma mu buryo bwihariye
iki kizungerezi gishutura benshi.
Harmonize kandi yumvikanye abwira Yolo ko amukunda ndetse
ari na we nganzo ya Kashe Remix uyu muhanzi yakoranye na Element kugeza n’ubu
itarasohoka.
Bidatinze Harmonize muri Kanama 2023 yaguriye Yolo
imodoka n’impano yaherekejwe n’amagambo y’urukundo.
Harmonize yagize ati”Iyo mvuze ko ngukunda, amafaranga
yanjye aba abaye ayawe nkurase amashimwe. Kandi muhagarike kuvuga ko naguriye
imodoka umukunzi wanjye basi muvuge umugore wanjye.”
Hashize iminsi havugwa amakuru y'uko Yolo The Queen
yibarutse, benshi bahise babihuza n’igihe yari mu rukundo na
Harmonize, bavuga ko bishoboka ko ari we babyaranye.
Gusa ubwo yaganiraga mu buryo bwanditse n'abamukurikira ku
rubuga rwa Instagram akurikirwaho n'abasaga ibihumbi 400, Yolo The Queen wemeje ko yibarutse umuhungu gusa yavuze ko atabyaranye na Harmonize
TANGA IGITECYEREZO