RFL
Kigali

Kamala Harris na Donald Trump bemeranije gukora ikiganiro mpanka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/08/2024 10:40
0


Nyuma y’iminsi Kamala Harris na Trump bakozanijeho ku mbuga, buri umwe avuga ko mugenzi we yanze kwemera ikiganiro mpaka, ubu impande zombi zamaze kwemeza itariki bazagikoreraho.



Mu minsi ishize nibwo Visi Perezida Kamala Harris yatangaje ko atazitabira ikiganiro mpaka yatumiwemo na Trump kuri televiziyo ya FOX News mu gihe we yari yananiwe kubahiriza itariki y’ikiganiro bagombaga gukora kuri televiziyo ya ABC News.

Impande zombi zakomeje kwitana ba mwana ndetse Trump ashinjwa ko ashaka gukorera kuri FOX kuko ari televiziyo isanzwe umushyigikira. Mu gihe kandi byanavugwaga ko kujya kuri iyi televiziyo ari nk’umutego Trump ateze Kamala bahanganye.

Nyuma yaho bombi bananiwe kumvikana itariki bazakorera iki kiganiro ndetse ntibanumvikane kuri televiziyo bazagikoreraho, ubu hamaze kwemezwa aho bazagikorera n’itariki iramenyekana.

ABC News yatangaje ko abakandida babiri ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka Donald Trump na Kamala Harris bemeye guhurira mu kiganiro mpaka.

Icyo kiganiro mpaka cya ABC News, giteganyijwe kuri uyu wa 10 Nzeri 2024.

Ibyo kandi byemejwe na Donald Trump abinyujije kuri X, wagaragaje ko azishimira kuba yasobanura demokarasi ye mu buryo bunoze ndetse ashimangira icyifuzo cyo kuba habaho ibindi biganiro mpaka bibahuza mbere y’amatora nyirizina.

Donald Trump yagaragaje ko nibura bari bakwiye kwakirwa n’ibindi binyamakuru bikomeye nka Fox News na NBC. Kamala Harris na we yemeye ko azitabira icyo kiganiro mpaka cyateguwe na ABC News.

Yagize ati “Ntegereje kuzakorana ikiganiro mpaka na Donald Trump, twahawe itariki ya 10 Nzeri. Numvise ko we yamaze kubyemera kandi nanjye ndagitegereje.”

Iki kiganiro kizayoborwa n’Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa ABC News, David Muir ndetse azaba afatanyije na mugenzi we Linsey Davis.

Muri Kamena nibwo Trump yaherukaga gukora ikiganiro mpaka na Perezida Biden cyanyuze kuri CNN, aho cyarangiye benshi bemeza ko Trump yarushije Biden kuvuga no gusobanura neza ingingo ze. Kuri ubu hitezweko ikiganiro cya Kamala na Trump kizarebwa cyane ndetse cyikerekana n’urusha undi kuvuga hagati y’aba bakandida.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND