Kigali

Ally ushinjwa kwiba Yago Tv Show yakatiwe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/08/2024 13:45
0


Ndangwa Ally wari ukurikiranweho icyaha cyo kwinjira muri mudasobwa akiba Shene ya YouTube ya Nyarwaya Innocent [Yago] izwi nka Yago TV Show yakatiwe imyaka ibiri isubitse.



Kuri uyu wa 08 Kanama 2024 ni bwo Ndangwa Ally wari ukurikiranweho iki cyaha yakatiwe imyaka 2 isubikiye muri umwe, mu rubanza rwabereye ku rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo.

Ndangwa Ally w’imyaka 27 icyaha akurikiranyweho kandi yemera kikaba ari icyo kwinjira muri mudasobwa agahindura ijambo banga rya YouTube Channel ya Yago amazina yayo, email na telefone byari biyibaruweho.

Ku ya 20 Nyakanga, Yago yagize ati”Ndashimira cyane Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB Rwanda, rwadufashije gukora iperereza ku cyaha twari twakorewe cyo kwibwa Channel ya YAGO TV SHOW.”

Yongeraho ati”Turashimira umuhate Abagenzacyaha bagize, ubu uwari wibye Channel yacu akaba yatawe muri yombi, aho ubu arimo gukurikiranwa mu Bugenzacyaha.”

Ku wa 22 Nyakanga 2024 ni bwo Yago yagaragaje ko ashimira Lick Lick ati”Gushimira Lick, mfashe uyu mwanya ngo nshimire Mbabazi Isaac [Lick], imbaraga,umurava wakoresheje mu gutuma Google yemera ko Channel ari iyacu, warakoze cyane.”

Ku wa 01 Nyakanga 2024 ni bwo Yago TV Show yibwe nk'uko nyirayo yabitangaje.

Uru rubanza rwitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye ndetse na Yago na we yari ahari ari kumwe n’umukobwa aheruka gutangaza amagambo yatumye benshi bavuga ko bari mu rukundo.

Mbabazi Issac [Lick Lick] na we ari mu bitabiriye uru rubanza aho yari kumwe n’uyumunyamakuru ubihuza n’ubuhanzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND