RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Connie Chiume yitabye Imana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/08/2024 8:13
0


Umukinnyi wa filime, Connie Chiume ukomoka muri Afurika y'Epfo, wamamaye muri filime nka Black Panther, Gomorra, Blessers n’izindi, yitabye Imana afite imyaka 72 azize uburwayi.



Urupfu rwe rwatangajwe n'umuryango we, usobanura ko ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024, uyu mugore yapfuye ubwo yari arimo kwivuriza mu bitaro bya Johannesburg, mu gihe icyateye urupfu rwe kitaramenyekana.

Muri filime ya Black Panther yo mu 2018, Chiume yakinnye nka “Zawavari” umwe mu bagize akanama k’Umuryango wa Wakanda, ndetse no mu rukurikirane rwa 2022 rwitwa Black Panther: Wakanda Forever yasimbuye Zuri nk'umusaza wa Leta ya Wakanda.

Byongeye kandi, mubuzima bwe, Chiume yagaragaye mu zindi  filime nka “Rhythm City”. Yagaragaye kandi mu yo  yakinanye na Beyoncé “Lion King”, aho yakinnye ari nyina wa Simba” witwa Sarabi, “Heart of the Hunter” n'izindi filime.

Bitewe no kwibanda ku gukina filime yatsindiye ibihembo bitandukanye birimo igihembo cya NTVA Avanti igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umugore, igihembo cya Filime na Televiziyo yo muri Afurika y’Epfo (SAFTA) yahawe nk’umukinnyi mwiza ariko ufasha abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND