Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryangiye ikipe ya Mukura VS kuzakina na Rayon Sports mu mukino wa Gicuti.
Nyuma y'uko ibitangaje ,ku munsi w'ejo ku wa Kabiri FERWAFA yayandikiye iyibwira ko uyu mukino bitakunda ko uba bitewe nuko kuri uyu munsi nabwo Saa Cyenda hateganyijwe undi mukino wa Super Cup uzahuza Police FC yatwaye igikombe cy'Amahoro ndetse na APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona.
Nubwo Mukura VS yabujijwe gukina uyu mukino yo yakomeje kuwitegura ivuga ko nta mategeko abuza umukino wabo ahari ndetse ko bitapfa gukunda ko bareka kuwukina dore ko hari n'ibirori bateguye bitakunda ko bahagarika.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu habayeho ibiganiro hagati ya FERWAFA na Mukura VS kugira ngo barebere hamwe uko byagenda imikino yombi ikaza nta n'umwe ubangamiye undi.
Byarangiye FERWAFA yandikiye iyi kipe iyibwira ko umukino wakwimurirwa amasaha. Mukura VS yasubije iri shyirahamwe ry'umupira ko ibyemeye ariko FERWAFA yisubiraho ivuga bitakunda ahubwo umukino wakwimurirwa umunsi.
Usibye kuba Mukura VS yarikuzakina umukino wa Gicuti ku munsi w'ibirori byiswe " Mukura Season Launch’ ahubwo yarikuzakora n'ibindi bikorwa birimo kwerekana abakinnyi yaguze, kwerekana abafatanyabikorwa bayo ndetse n'ibindi.
TANGA IGITECYEREZO