RFL
Kigali

Kiyovu Sports yakemuye ibibazo byose yemererwa kwandikisha abakinnyi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/08/2024 16:35
0


Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA, yandikiye Kiyovu Sports iyimenyesha ko yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya nyuma y'uko ikemuye ibibazo yari ifitanye na bamwe mu bakinnyi bayinyuzemo.



Ni ibikubiye mu ibaruwa FIFA yandikiye Urucaca kuri uyu wa Gatatu taliki ya 7 Kanama 2024. Kiyovu Sports yabwiwe ko kuri ubu ibibazo byose yari ifitanye n'abakinnyi bayinyuzemo byarangiye burundu bityo ko bakuriweho ibihano byo kutandikisha abakinnyi bashya.

Ibi bibaye nyuma yo iyi kipe yishyuye umukinnyi ukomoka mu Burundi, Ndikumana Codjifa yari yarasinyishe mu mwaka ushize w'imikino gusa bikarangira atandukanye nayo bitewe n'uko atahabwaga ibyo yumvikanye nayo bikaza no gutuma yitabaza FIFA.

Kiyovu Sports kandi no mu Cyumweru gishize yari yishyuye umunyezamu ukomoka muri Uganda, Emmnauel Kalyowa nawe yari ibereyemo amafaranga. 

Iyi kipe yambara icyatsi n'Umweru iri kugenda yiyubaka gake gake dore ko no mu minsi ishize yasinyishije amasezerano y’umwaka umwe Amissi Cédri nyuma y'uko yari amaze iminsi ayokoramo imyitozo.

Hari n'abandi bakinnyi bamaze iminsi bayikoramo imyitozo bivugwa ko bashobora kuyisinyira barimo abarundi: Kwizera Pierrot, Mbirizi Eric na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Kiyovu Sports izatangira shampiyona yakira AS Kigali ku wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2024 saa 15:00 kuri Kigali Pelé Stadium.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND