RFL
Kigali

MU MAFOTO: Uko ibyamamare bikomeje kuryoherwa n'imikino ya 'Olympic' i Paris

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/08/2024 16:53
0


Kuva imikino ya 'Olympic 2024' yatangira iri kubera i Paris mu Bufaransa, yahuje amakipe y'ibihugu bitandukanye, yitabirwa n'abantu baturutse imihanda yose, byumwihariko n'ibyamamare ntibyatanzwe.



Kuva imikino ya Olympics yatangira mu mpera z'ukwezi gushize, mu Bufaransa harashyushye ndetse hahinduka ahantu hahanzwe amaso n'Isi yose dore ko iyi mikino uretse abayitabiriye, iri no kurebwa cyane kuma televiziyo atandukanye.

Ibyamamare binyuranye nabyo ntibyatanzwe kuza kwihera ijisho, yaba abo mu muziki, filime, imideli, muri siporo zinyuranye. Ni nako abanyapolitiki bo mu Burayi n'Amerika nabo bitabiriye iyi mikino iri kubica bigacika.

Ku ikubitiro umuraperi w'icyamamare Snoop Dogg niwe ukomeje kugirira ibihe byiza muri iyi mikino dore ko ari nawe mushyushya rugamba mukuru. Abahanzikazi nka Celine Dion na Lady Gaga nabo basusurukije abitabiriye iyi mikino.

Mu mafoto akurikira, ihere ijisho uko ibyamamare bitandukanye byaserutse muri iyi mikino iri kubera i Paris:

Umuraperi Snoop Dogg akomeje kuryoherwa na 'Olympics'

Jordan Chiles uhagarariye USA mu mikino yo kugorora umubiri

Umukinnyi wa Tennis, Serina Williams mu bitabiriye iyi mikino

Umukinnyi wa filime Cynthia Erivo n'umuhanzikazi Ariana Grande

Icyamamarekazi Celine Dion warumaze igihe arwaye nawe yitabiriye iyi mikino

Minisitiri w'Intebe mushya w'u Bwongereza, Keir Starmer

Ikipe yaserukiye igihugu cya Liberia

'First Lady' wa USA, Jill Biden nawe yitabiriye iyi mikino

Igikomangomakazi cy'u Bwongereza, Anne, ntiyatanzwe kuza kureba iyi mikino

Inzara za Sha'Carri Richardson usiganwa, yaziteye amabara y'idarapo rya USA

Umunya-Koreya y'Epfo yerekanye ubuhanga mu kurasa ugahamya igipimo

Umuhanzikazi Lady Gaga yasusurukije abitabiriye iyi mikino

Umufaransakazi Shirine Boukli yatwaye umudali wa Zahabu mu mikino ya 'Judo'

Simone Biles kabuhariwe mu mikino yo kugorora umubiri uhagarariye USA

Umuhanga mu kwiruka, Noah Lyles, nawe yegukanye umudali

Umuhanzi John Legend hamwe n'umugore we Chrissy Teigen

Umuyapani Yuto Horigome akina umukino wa 'Skateboarding'

Umufaransakazi Sara Balzer nawe yasize inzara ze mu buryo budasanzwe

Umukinnyi wa filime Jessica Chastain n'abana be

Umuraperikazi Queen Latifah yitabiriye iyi mikino

Umunyamideli Kendall Jennner nawe yagiye i Paris kureba iyi mikino







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND