RFL
Kigali

Brad Pitt yafatiwe ingamba zikakaye n’umuhungu we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/08/2024 15:15
0


Icyamamare muri Sinema, Brad Pitt, ukomeje kutumvikana n’abana be byanatumye umukobwa we yiyambura izina rye, ubu noneho umuhungu we yamufatiye ingamba.



Pax Jolie-Pitt umuhungu wa Brad Pitt na Angelina Jolie, nyuma y'uko arokotse impanuka ya moto  aherutse gukora akayikomerekeramo bikabije, akomeje gutsimbarara ko adakeneye guhura na Se.

Uretse kuba atifuza ko amugera no mu maso, Pax avuga ko nta bufasha bwe akeneye ndetse ko niba hari ibyo ajya amwifuriza yabihagarika kuko atabikeneye.

Biravugwa ko izi ngamba Brad Pitt yafatiwe n'umuhungu we  zikomeje kumukorogoshora mu bwonko bigatuma ahora yumva yabuze amahoro bitewe n'uko nta burenganzira afite bwo kujya kureba umwana we urwaye.

Ikindi kandi ibi bituma yiyumva nk'umubyeyi w'ikigwari utajya afasha abana be, nyamara ari bo bamubwira ko nta bufasha bwe bakeneye. Ibi bije byiyongera ku mukobwa we uherutse gutanga ikirego mu rukiko asaba ko bamukuraho izina rya se nyuma y'uko atandukanye na nyina, byavugwaga ko yajyaga amuhohotera.

Mu minsi ishize nibwo uyu musore w'imyaka 20 y'amavuko yakoreye impanuka ya moto mu mujyi wa Los Angeles ho muri California, aza gukomereka bikabije ku mutwe bitewe n'uko nta ngofero irinda umutwe 'Kasike' yari yambaye.

Akimara gukora iyi mpanuka, yahise yihutanwa kwa muganga ngo yitabweho n'abaganga. Kuva icyo gihe kugeza n'ubu ni nyina umurwaje ariko Se ntiyemerewe kujya aho arwariye.

Ni mu gihe mu 2023 ubwo nyina Angelina Jolie yajyanaga mu nkiko Brad Pitt amushinja ko yamukubitaga bakibana, Pax Jolie-Pitt niwe wabaye umutanga buhamya yemeza ko Se yakubitaga Nyina ndetse anavuga ko hari amashusho ye yamufashe ari kubikora bari mu ndege bwite y'umuryango wabo.

TMZ yo yatangaje ko umwuka mubi uri hagati ya Brad Pitt n'abana be, wazamuwe cyane n'imanza za gatanya arimo na Angelina Jolie zimaze igihe dore ko kuva batandukana abana babo bahise bagumana na Nyina bacana umubano n'uyu mugabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND