Abakurikiranira hafi ibya Sinema Nyarwanda, bavuga ko hari impano nyinshi zakanyujijeho mu myaka yashize ariko zagiye ziburirwa irengero ku buryo byasize icyuho gikomeye muri uru ruganda. Kuri ubu rero, hagiye gusohoka filime nshya izagaragaramo Fabiola, umwe mu bakobwa bamamaye cyane muri filime yitwa ‘Amarira y’Urukundo.’
Iyi
filime, yitwa ‘Icyaha ni gatozi series’ ni filime nshya y’uwitwa Nishimwe
Theopiste, umukobwa wakuranye urukundo rwo gukora Sinema agakora cyane kugira
ngo abashe kugera ku nzozi ze. Iyi niyo filime ya mbere agiye
gushyira hanze nubwo ahishiye byinshi abanyarwanda.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yatangaje ko filime ye yahisemo kuyita 'Icyaha ni gatozi,' kuko hari abantu usanga bahora abandi ibyaha batakoze bitwaje ko bafitanye
isano na nyiri ugukora icyaha bityo bakabihora uwo bafitanye isano.
Yasobanuye
ko icyo yashingiyeho ahitamo abakinnyi bazagaragara muri filime ye, harimo
ubuhanga bwabo, kuba basobanukiwe neza ibyo bakora kandi babikora neza. Yatanze urugero ku
mukinnyi umwe wigaragaje neza mu bihe byo hambere ndetse benshi mu bakobwa
bafatiraho icyitegererezo muri iki gihe wamenyekanye nka Fabiola, maze avuga ko
azi gukina ukabona ko akina ibimurimo.
Ati: “Fabiola ni umukinnyi w’umuhanga. Akina ibintu bimurimo kandi ntabishakisha. Ni umukinnyi utaherukaga kugaragara, abafana benshi baramukumbuye bari baramubuze none yagarutse kandi adufitiye byinshi byiza aduhishiye muri iyi filime.”
Agaruka ku cyo buri wese yakwitega kuri iyi filime, Theopiste yagize ati“Bayitegeho amasomo yahindura ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Ubutumwa bukubiyemo ni abantu bakwiye kwiga gushishoza muri buri kimwe no gutekereza ku ngaruka z'ibyo bakora. Ubu butumwa bugenewe buri munyarwanda wese ndetse n'abari
hanze y'igihugu byumwihariko abakunda ibikorwa byanjye muri rusange.”
Uyu
mukobwa afite inzozi zo kwaguka cyane mu mwuga akagura ibikorwa bye byo mu
ruganda rwa Sinema ndetse agatanga umusanzu mu kurandura ikibazo cy’ubushomeri
cyugarije urubyiruko rw’igihugu, atanga akazi.
Yasabye abakunzi ba filime Nyarwanda kureba filime 'Icyaha ni gatozi Series' ku bwinshi, aho bazajya bayikurikirana kuri Shene ya YouTube yitwa 'Furaisha.'
Nishimwe Theopiste, ni we washoye amafaranga muri filime 'Icyaha ni gatozi Series' akaba ari nawe nyiri shene izajya inyuraho iyi filime
Mukasekuru Hadidja wamamaye nka Fabiola yagarutse nyuma y'igihe kinini atagaragara, aho muri iyi filime azaba yitwa Mutoni
Ozil, umusore ukunzwe cyane muri filime zirimo 'Impanga Series' agiye kugaragara yitwa Manzi
Nyirankotsa umaze kwigaragaza neza muri filime ziganjemo iz'ubugome n'amahane yigarukiye
Jean Marie Shareef wamamaye nka Rwema azagaragara muri iyi filime
Vital wamenyekanye nka Roger nawe yagarutse
Alice wamamaye ku mbuga nkoranyambaga azagaragara muri filime nshya y'uruhererekane 'Icyaha ni gatozi'
TANGA IGITECYEREZO