RFL
Kigali

Ibyihariye kuri ‘Sarah’, filime igaragaza imbaraga z’umugore mu Isi y’ubugambanyi n’ubugome

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2024 9:30
0


Sosiyete ya Thousand Hills Empire yatangaje ko yageze ku gushyira hanze filime yitwa ‘Sarah’ igaragaza imbaraga n’ubushobozi bw’umugore mu Isi y’ubugambanyi n’ubugome, akabasha kubirenga, ahubwo agatabara n’abari mu makuba.



Iyo Abanyarwanda bavuze umubyeyi, icya mbere wumva ni uwakubyaye, akakurera, akaguha uburere bwuje indangagaciro za Kinyarwanda. Mu mateka y’u Rwanda umubyeyi aho ava akagera aharanira icyo ari cyo cyose cyarengera kikanateza abo yabyaye imbere. Ni na byo bigaragara muri filime “Sarah” yasohotse ikozwe mu buryo bwakurura amarangamutima ya banshi bayireba.

Integuza y’iyi filime yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama 2024, mu gihe igomba gutangira kujya hanze kumugaragaro yose mu gihe kiri imbere. Ni filime yatangiye kunyuzwa ku muyoboro wa Youtube wa RadahMedia.

Turabizi neza ko hagati y’ababyeyi bombi umugore afatwa nk’inkingi y’umuryango. Kubaha agaciro bakwiye ni inshingano buri wese akwiye kwimakaza.

Ibi ni igitekerezo kigari kigarukwaho kenshi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aho ku Munsi Mpuzamahanga w’Umugore yagize ati “Umugore nk’inkingi [...] abazwa ibyo mu rugo, akabazwa n’ibyo hanze. Urumva rero ko ari inshingano ikomeye cyane.”

Umugore yagize uruhare runini mu ibohorwa ry’iki gihugu no ku rugamba bari bahari, bitabiriye itabaro batizigamye. Ubu kuri iyi nshuro, umugore ari mu iterambere mu nzego zitandukanye z’igihugu harimo na sinema.

“Sarah” na yo ni filime yerekana ubutwari bw’umubyeyi w’umugore mu buzima bwa buri munsi. Ikinwe mu buryo bwa ‘action’.

Mu Kinyarwanda ‘action’ ni "filime y'ibikorwa" cyangwa se irimo ibikorwa byinshi byihuse nko kurwana nka bimwe bya Angelina Jolie, gukurikirana iperereza, gutabara nka Arnold Schwarzenegger cyangwa ibindi bikorwa bisaba imbaraga kandi bikurura amarangamutima y'abareba filime.

Incamake ya filime “Sarah”

Mu gihe Sarah aba ari mu myiteguro yo gutegura ikiganiro kuri Televiziyo, ahura n'ikibazo gikomeye cy'abagizi ba nabi bagota, bagafata bunyago ikigo cya televiziyo akoramo.

Sarah uba usanzwe ari umuyobozi w'ibiganiro, ahinduka intwari akabarwanya agerageza kurokora ubuzima bw’umwana we.

Iyi filime yayobowe na Jean Pierre Ndacyayisaba, yakozwe mu buryo bw’amashusho yafashwe imbonankubone, hiyongeramo n’amashusho y’ubuhanga bukoresheje mudasobwa ari byo bita “CGI” cyangwa se ‘Computer-generated imagery’ mu Cyongereza.

KANDA HANO UREBE IYI FILIME YOSE UNYUZE HANO:https://radahmedia.com/watch-video/sarah


Ndacyayisaba Jean Pierre yakoze iyi filime agamije kugaragaza ubutwari buranga umubyeyi w'umugore


'Sarah' ni filime yakozweho n'ikipe ngari ndetse hifashishijwe ibikoresho bigezweho


Iyi filime irimo ibikorwa by'imirwano yihariye no kurasana


Ndacyayisaba Jean Pierre yakoze iyi filime agamije kugaragaza ubutwari buranga umubyeyi w'umugore


Iyi filime igizwe n'amashusho yafashwe imbonankubone ndetse n'ayakoreshejwe ikoranabuhanga rya CGI



KANDA HANO UREBE INTEGUZA Y’IYI FILIME (TRAILER)

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND