Kigali

Volleyball: Amakipe abiri y’u Rwanda niyo yegukanye ’NSSF KAVC International’ yaberaga muri Uganda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/08/2024 8:33
0


Ikipe ya REG VC mu bagabo na RRA mu bagore, niyo yegukanye irushanwa mpuzamahanga rya ’NSSF KAVC International’ ritegurwa n’ikipe ya KAVC yo muri Uganda.



Iri rushanwa ry’iminsi 3 ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki 4 Kanama 2024, ryegukanwe n’amakipe yo mu Rwanda mu cyiciro cy’abagabo n’abagore.

Ni irushanwa ryaberaga ku kibuga cya Lugogo Indoor Pitch mu Mujyi wa Kampala. Ryitabiriwe n’amakipe 31 aturutse mu bihugu bya Uganda, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo n’u Burundi, u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe n’amakipe 7 ariyo; APR WVC, Police WVC, Rwanda Revenue Authority, Police VC, Kepler APR VC hamwe na REG.

Amakipe yaturutse mu Rwanda ni yo yaje guhurira ku mukino wa nyuma mu bagabo ndetse no mu bagore nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amatsinda ya ¼ ndetse n’iya ½ cy’irangiza.

Mu bagore, Rwanda Revenue Authority yasezereye APR WVC muri ½, yaje kwegukana iri rushanwa bigoranye. Ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Police WVC iheruka kwegukana irushanwa rya Liberation Cup iyitsinze amaseti 3-2 (25-21, 16-25, 25-23, 17-25, 15-10). 

Mu bagabo, ikipe ya REG yegukanye irushanwa rya mbere muri uyu mwaka ubwo yatsindaga APR VC seti 3-0 (25-23.25-20, 25-21).

Andi makipe yari ahagarariye u Rwanda, ikipe ya Kepler yaje gusezererwa na APR VC muri ¼ cy’irangiza mu gihe APR WVC yo yatahanye umwanya wa gatatu itsinze KAVC yo muri Uganda Seti 3-1 (25-16, 21- 25, 25-17, 25- 23).

NSSF KAVC International yakinwaga ku nshuro ya 26, n’umwaka ushize na bwo yari yegukanywe n’amakipe yo mu Rwanda, aho Police yari yarizanye mu bagabo na ho APR WVC ikaritwara mu bagore.

Ikipe ya RRA WVC n'ubwo mu Rwanda bitari kugenda neza ariko ntibyayibujije gukura igikombe hanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND