RFL
Kigali

Bafashe amashusho inshuro ebyiri asibwa! Easam yagowe n’indirimbo ye na Riderman

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/08/2024 21:48
1


Umuhanzi Byiringiro Samuel ukoresha izina rya Eesam yatangaje ko amashusho y’indirimbo ‘You’ yakoranye n’umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] yagiye hanze nyuma y’uko bafashe amashusho inshuro ebyiri, bikarangira asibwe bitewe n’uko aho bagiye bayafatira banyiraho (abashinzwe) bagiye babyanga mu gihe babaga bamaze kuyafata.



Iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 24’ yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kanama 2024. Uyu muhanzi yari amaze igihe atumvikana mu bihangano bye bwite, ariko aherutse guhuza imbaraga na Gauchi bakorana indirimbo ‘Oya’.

Easam yanamenyekanye cyane mu myaka itambutse, ubwo yafashaga mu miririmbire Bruce Melodie, Ama G The Black, Jay Polly n’abandi.

Yabwiye InyaRwanda, ko muri kiriya gihe akorana na bariya bahanzi ni nabwo yahuye na Riderman ‘turamenyana, yumva ko mfite impano, akunda indirimbo zanjye n’imiririmbire yanjye’.

Easam yavuze ko mu myaka ishize yagerageje gukorana indirimbo na Riderman ntibyakunda bitewe n’ibyo uyu muraperi yari ahugiyemo.

Bongeye guhurira muri studio ‘Ibisumuzi’, Easam ari gukora iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi, Riderman arayikunda ndetse yiyemeza kumufasha.

Ati “Twakoreye muri studio ye nta kintu bisabye bijyane n’amafaranga no muri ‘Video’ aranshyigikira. Riderman ni umuntu nubaha, nakuze nkunda ibihangano bye, kandi nkifuza ko twakorana indirimbo, nakuze mwumva, kandi ndamukunda bijyanye n’uburyo aririmba. Rero, byaranshimishe gukorana nawe, kandi ndacyeka iyi ndirimbo izangeza kure.”

Uyu musore yavuze ko iyi ndirimbo ibaye iya mbere kuri Album ye, kandi yihaye intego yo kujya asohora indirimbo buri nyuma y’ukwezi n’igice. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Evydecks inononsorwa na Bob Pro, n’aho amashusho akorwa na AB Godwin.

Yafashe amashusho inshuro ebyiri

Easam yavuze ko iyi ndirimbo ariyo ya mbere imuvunnye mu rugendo rwe rw’umuziki kubijyanye n’ibikorwa byo gufata amashusho.

Yavuze ko bafashe amashusho inshuro ebyiri za mbere amashusho asibwa. Ati “Niyo ndirimbo yamvunnye kuva natangira umuziki kubijyanye n’amashusho yayo. Bwa mbere twafashe amashusho hazabamo ibibazo bya ‘Location’ bitewe n’ibitaranogejwe neza, amashusho arasibwa.”

Akomeza ati “Ubwa kabiri nabwo hazamo ibibazo, mbega navuga ko iyi ari ‘Video ya gatatu y’iyi ndirimbo. Ndashima cyane byimazeyo ababashije kumba hafi mu muziki wanjye nka Riderman, Mr Kagame, AB Godwin n’abandi.”


Easam yatangaje ko yashimishijwe no gukorana indirimbo na Riderman


Easam yavuze ko amashusho y’indirimbo ye na Riderman yasibwe inshuro ebyiri bitewe n’uko aho bakoreraga habaga hatemewe


Easam yavuze ko yamenyanye na Riderman ubwo yafashaga mu miririmbire abarimo Bruce Melodie


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HOLD YOU’ EASAM YAKORANYE NA RIDERMAN

 ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ingabire1 month ago
    Wow Eesam courage kbs





Inyarwanda BACKGROUND