Umuyobozi wa Rwanda Premier League Board ifite mu nshingano zayo kugenzura, gutegura no gushakira ubushobozi amakipe agize Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, Mudaheranwa Hadji Yussuf, yavuze ko babanye neza n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, anavuga icyo bagendeyeho bashaka ko umubare w'Abanyamahanga wongerwa.
Mu minsi yashize ni bwo hagiye hanze amabwiriza Rwanda Premier League yari yoherereje amakipe azagenderwaho muri shampiyona y'umwaka utaha w'imikino kugira ngo bayigeho ubundi bayemeze.
Muri aya mabwiriza harimo ko Abanyamahanga bazajya baba bemerewe kujya ku rupapuro rw'umukino ari 12 naho abemerewe kujya mu kibuga akaba ari 12.
Ibi FERWAFA yahise ibihakanira kure ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo bituma benshi bibaza uko ibanye na Rwanda Premier League.
Mudaheranwa Hadji uyobora Rwanda Premier League aganira na Radiyo ya B&B Kigali FM yabishyizejo umucyo avuga ko imikoranire yabo imeze neza anasobanura uko bigenda kugira ngo bagire amategeko agenga shampiyona bemeza arimo n'iryo kongera abakinnyi b'Abanyamahanga.
Yagize ati "Icya mbere nakubwira imikoranire kugeza kuri uyu munsi ni myiza ku kigero kirenga 90%.
Rwanda Premier League niyo itegura shampiyona y’icyiciro cya mbere kuko ariyo iri muri League ni nayo itegura iriya ngengabihe y’irushanwa. Amategeko y’irushanwa ni magari hari amategeko ya FIFA na CAF agenga umupira.
Ibijyanye n’amategeko agenga irushanwa ategurwa na Rwanda Premier League ariko ikayamenyesha na FERWAFA kugira ngo irebe ko nta tegeko rigongana n’aya mategeko y’umupira".
Yakomeje avuga ko ibyo kuba barahaye amabwiriza amakipe bifuza ko yayatangaho ibitekerezo ariko agahita ajya hanze byamubabaje. Ati: "Mu by'ukuri biriya bintu byari bitaranasohoka nanjye byaranambabaje. Ubundi ibyo tuganiraho n’abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere, ni byo dufataho umwanzuro.
Ibyo babonye nk’itangazo twari twabyoherereje abanyamuryango ba Rwanda Premier League harimo amategeko azagenga irushanwa akaba yari yaganiriweho n’abatekenisiye bacu nka Rwanda Premier League n’abatekenisiye ba FERWAFA bari mu irushanwa ndetse n'umunyamategeko wayo".
Mudahaheranwa Hadji yavuze ko igitekerezo cyo kongera Abanyamahanga bakina muri shampiyona y'u Rwanda bagikuye mu rugendo shuri bakoreye muri Tanzania ndetse bakaba bari bagihaye n'amakipe ngo akiganireho gusa, bitavuze ko ari itegeko kuko FERWAFA ariyo igomba kucyemeza.
Ati: "Icyagombaga kongerwamo kitari cyagafashweho umwanzuro kugira ngo abanyamuryango bakirebe ni biriya bijyanye n’umubare w’abanyamahanga aho twagendeye ku rugendo shuri twakoze muri Tanzania kuko twasanze abanyamahanga bajya ku rupapuro rw’umukino ari 12 naho abajya mu kibuga bakaba 8.
No mu nteko rusange iyo raporo twarayitanze na raporo twahaye FERWAFA nyuma y’urugendo, bigendeye kuri byo natwe twagira umubare w’abanyamahanga nk'uko bimeze muri Tanzania ariko kwifuza kw'abanyamuryango ntabwo bibaye itegeko ni icyifuzo kiganirwaho.
Abanyamuryango rero tubohereje amategeko ngo basome barebe kugira ngo baduhe inyuganizi kuko nibo ba nyiri igikorwa, twabibahaye kuri Email ariko muri bya bindi byose tugeze no ku mubare w’abakinnyi tubyongeramo kugira ngo babitangeho ibitekerezo kugira ngo kitaza kuba icy’ikipe imwe cyangwa ngo tugendere ku byo urugendoshuri rwagaragaje noneho bose tuze kureba ibyifuzo byabo.
Nyuma twaboherereje a Email ibabwira ngo ayo mabwiriza muyasome neza murebe niba hari inyuganizi cyangwa ibitekerezo mwaduha mbere yuko tuyanonosora ngo tuyafateho umwanzuro ngo tuyoherereze FERWAFA.
Iyo tumaze kubibona tubyoherereza FERWAFA ariko iyo ibona ko hari ibyo twashyizemo yifuza ko bihinduka ntabwo ariyo ibihindura ahubwo iratuvugisha tukaganira tukaza kubifataho umwanzuro ubwo bivuze ko utari wagezweho rero".
Mudahaheranwa Hadji yavuze ko ikiriho ari uko amakipe yose yifuza ko Abanyamahanga biyongera muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, kandi bose bahuriza ku mubare umwe. Yavuze ko ibyifuzo byabo babitanze muri FERWAFA bakaba bategereje umwanzuro wabo.
Ubusanzwe abanyamahanga bari bemerewe kujya mu kibuga muri shampiyona y'u Rwanda bari barindwi nyuma y'uko bongerewe mu mwaka ushize bakuwe kuri batanu.
TANGA IGITECYEREZO