RFL
Kigali

TECNO Mobile Rwanda yashyize igorora abayigana muri Expo - AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:3/08/2024 13:28
1


Tecno Mobile Rwanda yazanye udushya muri Expo iri kubera i Gikondo harimo kugabanya ibiciro, gutanga impano, gutsindira ibihembo no gusobanurira abakiriya bayo ibyo bakwibaza kuri Tecno.



Guhera tariki ya 25 Nyakanga 2024, mu Karere ka Kicukiro i Gikondo hari kubera imurikagurisha mpuzamahanga  ngarukamwaka. Ni imurikagurisha ryitabiriwe n’ibigo byinshi binyuranye by’ubucuruzi harimo n’ikigo gikomeye gikora kikanacuruza telephone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga cya TECNO.

Muri uyu mwaka TECNO ikaba yaritabiriye iri murikagurisha ifitiye udushya twinshi abakiriya bayo ndetse ifite no kubadabagiza.

Kuri ubu ngubu TECNO Mobile Rwanda ikaba iri gutanga impano ku muntu uri kugura telephone muri iri murikagurisha. Si ibyo gusa kandi kuko no kugera aho TECNO iri gukorera muri iri murikagurisha biguhesha amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye nkuko bitangazwa na Mucyo Eddy ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri iki kigo.

Yabwiye InyaRwanda ibyo bahishiye abagana TECNO, ati “kuri iyi nshuro turi gutanga impano zitandukanye ku muntu uguze telephone muri iri murikagurisha, ikindi kandi ni uko kuri telephone zacu nshya ziri ku isoko za CAMON 30 umuntu ari kuyigura agahabwa Gigabayite (Gigabytes) 15 za MTN 4G Network zimara amezi atatu.”

Yongeyeho kandi ko ku muntu wese witabiriye expo maze akanyura aho TECNO iri ashobora gutsindira ibihembo bya TECNO yifashishije imbugankoranyambaga.

Yagize ati “Uyu mwaka twahaye amahirwe abakunzi n’abakiriya bacu yo gutsindira ibihembo bitandukanye, kuri ubu ngubu ushobora kujya muri expo kuri stand yacu ugafata ifoto yaho uhari cyangwa se amashusho (video) ugashyira ku urubuga ukoresha wifashishije hashtag ya #TECNOInExpo maze uga-taginga imbuga za TECNO zose kuri Instagram @tecnomobilerw, X yahoze yitwa twitter @TECNOMobileRW, kuri Facebook @TECNO Mobile (RW).”

Dore icyo usabwa kugira ngo utsindire izi mpano za TECNO: Urajya muri expo aho TECNO iri kumurika telephone n’ibindi bikoresho byayo maze wifate ifoto cyangwa se amashusho (video) uri kuri stand, ukore follow ku mbuga nkoranyambaga za TECNO, uyisangize abagukurikira ku mbuga nkoranyambaga wifashishije hashtag ya #TECNOInExpo maze utaginge za mbuga za TECNO wiyingerere amahirwe yo kuba umwe mu banyamahirwe 10 bazajya bahembwa buri cyumweru hakurikijwe abafite likes, comments and share byinshi.

Bimwe mu bicuruzwa Tecno yazanye muri Expo, harimo iyo baherutse gushyira ku isoko ya CAMON 30, Spark 20 na, Pop8, si ibyo gusa kandi hari na twa dutelephone dutoya tuzwi nka "Matushe" ndetse kuri ubu bakaba bafite mudasobwa (Laptops), amasaha, Ekuteri (earbuds), Power Bank n’ibindi.

Tubibutsa ko ibi byose kandi iyo uguzemo kimwe bakiguhana n’impano. 

Iri murikagurisha mpuzamahanga  ryaratangijwe ku mugaragaro ku wa Kabiri w’iki cyumweru aho ryatangijwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda rikaba ryitabiriwe n’abamurikabikorwa 795 baturutse mu bihugu birenga 20.

Iri murikaguriaba rizarangira ku ya 15 Kanama 2024 ari nabwo promotion ya TECNO izarangira. Kwinjira ni 500 Frw ku bana batarengeje imyaka 16 mu gihe abantu bakuru bo bishyura 1000 Frw.


Ukigera aho Tecno Rwanda iri gukorera wakiranwa urugwiro ndetse ugasobanurirwa serivise ziri kuhatangirwa


Iyo ukinjira muri Expo uba uteganye n'abo Tecno ikorera


Igitandukanya aho Tecno iri n'abo abandi bari ni umubare munini w'abakiriya baba bari kubaza ibicuruzwa bya Tecno Rwanda 


Ushaka Telephone za Matushi zirahari kandi ibiciro babihananuye

Phantom nazo ziri kuboneka muri Expo 



Amasaha agezweho ya Smart Watch 




Tecno yateguye impano zitandukanye ku bakiriya bari guhahira Tecno muri Expo  



Telephone z'ubwoko bwose za Tecno zirahari kuri Stand ya TECNO Rwanda muri Expo 


Kanda hano urebe amafoto yose ya TECNO RWANDA

Amafoto: Dox / InyaRwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gideon25 1 month ago
    Nibyiza cyane kbx





Inyarwanda BACKGROUND