Umuraperi Abijuru King Lewis yumvikanishije ko ikorwa ry’indirimbo “Ikitanyishe” yahurijemo bagenzi be Bull Dogg, Fireman, P-Fla na Green- P ryarenze akazi ahubwo biba gushimangira ubushuti no kumufasha kunyura neza mu bihe by’ibura rya shene ye ya Youtube.
Ni umwe mu baraperi bigaragaje mu
myaka itatu ishize. Ndetse ashimangira ko adakora umuziki agamije gusubiza
abantu, ahubwo ashaka kumvikanisha impano ye ikarenga imipaka binyuze mu
kugirana ubufatanye n’abantu banyuranye.
Papa Cyangwe yagaragaje imbaraga
zidasanzwe mu muziki, ariko muri iriya myaka ishize ari mu muziki igitaramo
gikomeye yagaragayemo n’icya Bruce Melodie.
Ariko kandi yakoranye indirimbo n’abaraperi
bakomeye mu Rwanda barimo nka Ish Kevin, Fireman, Bull Dogg n’abandi. Ndetse,
ari kwitegura gusohora indirimbo yahuriyemo na Riderman mu rwego rwo guteguza ibizaba
bigize Album ye ya Kabiri.
‘Ikitanyishe’ yongeye kugaragaza uburyo Fireman yubaha Bull
Dogg mu myandikire
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda,
Papa Cyangwe yavuze ko gukorana indirimbo na bariya baraperi bane bakomeye mu
Rwanda, byamuhaye ishusho y’uburyo bombi bubahana, kugeza ubwo Fireman
yaririmbye ari uko abanje kumva ibyo Bull Dogg yaririmbye muri iyi ndirimbo.
Ati “[…] Mu mashusho y’iriya ndirimbo
ari kugana ku musozo, ubona ko Fireman yari yanze gukora ‘recording’ ashaka ko
Bull Dogg abanza kuririmba.”
“Niwabonye ko irangira Bull Dogg
amubwira ati ikayi urayimaze ucyandika ugasiba, yandikaga agasiba, agaca
impapuro, kubera ‘Verse’(igitero) ya Bull Dogg.”
Yavuze ko yatunguwe no kubona Fireman
aririmba nyuma muri iyi ndirimbo kandi ariwe ‘wahageze mbere y’abandi’. Ati “Kubera
ko yari aziko Bull Dogg ajyamo, abandi ntakibazo aba abafiteho, ahubwo Bull
Dogg niba wenda ari uko bakunda guhurira mu ndirimbo nyinshi, niba wenda ari
ukubera ko bombi bakomeye, sinzi. We aba afite uburyo yumva agomba guhangana na
Bull Dogg mu miririmbire.”
Akomeza ati “Ariko nta rwango. Aba
aganira, ariko avuga ko ati Bull Dogg yaririmbe neza kuturusha.”
Si ibintu buri wese wabikora!
Papa Cyangwe yavuze ko kubasha
guhuriza hamwe aba baraperi muri iyi ndirimbo, atari ibintu byatuma yikomanga
ku gatuza, kuko ari Imana yabimufashijemo, kuko nk’umwana w’umuntu ntacyo yari
kwifasha.
Ati “Ntacyo ndusha abandi. Ntekereza
ko ari ukubera imigambi y’Imana. Ntabwo ari ukubera njyewe.”
Yavuze ko yakoze iyi ndirimbo bitari
mu murongo wo kugarura itsinda Tuff Gang, kuko yegereye buri umwe ku giti cye
bitewe n’umubano bafitanye. Papa Cyangwe ati “Nagiye mpamagara buri umwe kuri
umwe.”
Cyangwe yavuze ko buri wese yakoranye
nawe muri iyi ndirimbo ntiyari aziko ari buhurire muri studio na mugenzi we. P-Fla
yari aziko ahahurira na Green-P, ariko abandi bose nta n’umwe wari uziko
ahahurira na mugenzi we.
Uyu muraperi asobanura ko yatangiye
gukora iyi ndirimbo ari wenyine mu ijoro rimwe, atekereza ko yayikorana na
Fireman aramuhamagara, yongeraho P-Fla, Green-P ndetse na Bull Dogg.
Muri aba baraperi bombi Green-P niwe
wenyine batari barigeze bakorana indirimbo, ariko P-Fla we bafitanye indirimbo
bakoranye ataramenyekanye.
Iyibwa rya Shene ye ryabaye imbarutso
Papa Cyangwe yavuze ko yagiye muri
studio gukora iriya ndirimbo mu rwego rwo kunyura neza mu bihe yarimo anyuramo
ahanganye n’ikibazo cy’uko yabuze shene ye.
Muri iriya minsi y’ibura rya Shene
ye, bamwe mu bantu bagiye bamwandikira bavuga ko ari kwitatsa, abandi bakavuga
ko ari kubeshya.
Ariko kandi avuga ko kujya muri
studio bwari nk’ubuhungiro kugirango yiyibagize ibyo yabonaga abantu bamubwira.
Yavuze ko kujya muri studio
byanaturutse mu kuba yaranyuze hafi ya studio ikorera i Remera, atekereza kujya
kureba Producer Elvis wanakoze iyi ndirimbo.
Ati “Bitewe n’uko niyumva n’ibyo nari
mfite mu mutwe ni uko nahise nkora ‘Chorus’ ubundi biragoye ko njye wanyumva
nakoze ‘Chorus’ z’indirimbo zanjye. Kuko njyewe urumva nagiye kuyikora numva ko
ari iyanjye njyenyine.”
Papa Cyangwe yavuze ko gukorana indirimbo n'aba baraperi basabye imbaraga z'amasengesho n'ubushuti bari basanzwe bafitanye
Papa Cyangwe yatangaje ko yatunguwe n'imyandikire ya Bull Dogg kuko afata igihe gito ubundi akajya kuri 'Microphone'
Papa Cyangwe yavuze ko yakoze indirimbo 'Ikitanyishe' mu rwego rwo kwirengagiza abavuga ko ari kwiriza kubera ibura rya shene ye
Papa Cyangwe yavuze ko yanyuze muri byinshi byatumye akomera umutima, ndetse akigaragaza umuntu umeze neza inyuma ari imbere aba ashira
KANDA HANO UREBE AMASHUSHOY'INDIRIMBO 'IKITANYISHE' PAPA CYANGWE YAHURIJEMO FIREMAN, BULL DOGG, GREEN-P NA P-FLA
TANGA IGITECYEREZO