Kigali

Uburanga bw’inkumi yarase amashimwe Diamond Platnumz nyuma y’agahigo bageranyeho-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/08/2024 19:03
0


Malaika Salatis uri mu bakobwa bamaze gukorana n’abahanzi bakomeye, wanagize uruhare mu gutuma Diamond Platnumz agira indirimbo bwa mbere yo ku giti cye yagejeje abayirebye Miliyoni 100 kuri YouTube, yarase amashimwe uyu muhanzi w'icyamamare mu Karere.



Tariki ya 25 Gashyantare 2020 ni bwo Diamond Platnumz yashyize hanze indirimbo yise "Jeje" igaragaramo Malaika Salatis uba ukaraga umubyimba mu buryo bwihariye.

Amashusho y’iyi ndirimbo yagize igikundiro cyo hejuru. Nk'uko bigaragara mu nyunganizi zayo, benshi bayirebye inshuro nyinshi bashaka barebe uko Salatis yahuje n’umurya wayo ndetse banagamije kureba Diamond Platnumz.

Mu mpera za Nyakanga 2023 iyi ndirimbo yaciye agahigo yuzuza Miliyoni 100 z'abayirebye kuri Youtube, agahigo kari gasanganwe Zuchu muri Africa y’Iburasirazuba ndetse na Meddy ku ndirimbo y’umuhanzi ku giti cye.

Malaika Salatis abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yarase amashimwe Diamond Platnumz amushimira ku mwanya yamuhaye ngo abashe kwerekana icyo ashoboye.

Malaika yavuze ko ubwo Diamond yifuzaga ko bakorana, uyu mukobwa yakundaga indirimbo yitwa "Kanyaga" y’uyu mugabo.

Mu busanzwe, Malaika Salatis yavukiye muri Reunion Island kimwe mu birwa bibarizwa mu Nyanja y’Abahinde, kikaba kibarurwa nka kimwe mu bigize igihugu cy’u Bufaransa.

Yakuze akunda ibintu bijyana n’ubuhanzi n’umuco kimwe mu biranga abatuye ku kirwa yavukiyeho. Kuva Malaika akiri muto yatangiye kuririmba no kubyina, atangira kwamamara.

Uyu mukobwa amaze kwitabazwa mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye nk’umubyinnyi wabigize umwuga. Twavuga nk'indirimbo za Wizkid, Diamond Platnumz na Tiwa Savage.

Afite kandi indirimbo ze bwite yakoze nka ‘Give It All’ yumvikanisha neza ubuhanga, ubutumwa n’amarangamutima y’uyu mukobwa mu byo akora.

Malaika yamaze kwinjira mu kumurika imideli no gukina filime, ndetse ubu afite itsinda ry’ababyinnyi atoza kandi umusanzu we mu ruganda rw’imyidagaduro ntushidikanywaho.

Imikoranire ya Malaika Salatis na Diamond Platnumz yatanze umusaruro watumye uyu mukobwa acyeza uyu muhanzi Uyu mukobwa amaze kwitabazwa n'abahanzi bakomeye nka Diamond, Wizkid na Tiwa Savage Malaika Salatis yakuze akunda ubuhanzi byanatumye yisanga ari umuririmbyi, umubyinnyi, umunyamideli n'umukinnyi wa filime wabigize umwuga Malaika akomeje kongera ibigwi ku bindi ariko ashima Imana yamuhuje na Diamond bakoranye muri "Jeje" bikarushaho kuzamura izina rye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND