Ku nshuro ya 25 hagiye kuba igiterane ngarukamwaka 'Afrika Haguruka' gitegurwa na Authentic Word Ministries ibarizwamo Itorero Zion Temple Celebration Center. Igiterane cyo muri uyu mwaka kizaba tariki 8-11 Kanama 2024 mu nsanganyamatsiko igira iti “Haguruka wubake”.
Iki giterane cyatangiye
kuba mu 2000, gitegurwa na Authentic Word Ministries hamwe na Zion Temple
Celebration Center kigiye kuba ku nshuro yayo ya 25, hishimirwa intambwe
ikomeye abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange bamaze gutera mu bijyanye no
kwiyubaka haba mu byiringiro no mu buzima busanzwe.
Insanganyamatsiko ya Afrika Haguruka y'uyu mwaka iragira iti: "Haguruka wubake." Yatekerejweho hifashishijwe ijambo ry'Imana riboneka muri Nehemiya:2:17, no muri Ezira:10:4.
Uyu mwaka, ni umwaka udasanzwe kuko wahuje isabukuru y'imyaka 25 y'ibintu bitatu icyarimwe bizaba byishimirwa muri iki giterane, harimo isabukuru y'imyaka 25 Afrika Haguruka imaze ibayeho, isabukuru y'imyaka 25 y'Itorero Zion Temple Celebration Center, ariko kandi hazaba hanibukwa ko Apostle Gitwaza nawe yatangiye uyu murimo afite imyaka 25 y'amavuko.
Iki giterane kizatangira
ku wa 4 Kanama kugeza ku wa 11 Kanama 2024 kikazaba mu buryo budasanzwe aho
hazatangirizwamo uburyo bwa Africa Haguruka Summit yitezweho guhuza abaturuka
mu bihugu 54 bya Afurika n’abaturutse ahandi ku Isi.
Biteganyijwe ko iki
giterane kizitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 15 buri munsi n’abarenga
ibihumbi 20 bazajya bagikurikira binyuze kuri radio na televiziyo ndetse
n’abazagikurikira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Muri iki giterane,
hazatangirwamo inyigisho ku ngeri zitandukanye zirimo izirebena n’idini,
umuryango, iterambere n’uburezi.
Umunyamabanga Mukuru wa
Zion Temple Celebration Center, Pastor Muhirwa Jerome, yavuze ko Africa
Haguruka yatangijwe hagamijwe gufasha Umugabane wa Afurika guhaguruka ukongera
kwiyubaka ukikura mu bibazo byawibasiriye birimo ubukene, ubujiji, indwara z’ibyorezo,
ubukoloni n’ibindi.
Umuhuzabikorwa wa Africa
Haguruka, Pastor Runazi Robert yagaragaje ko Africa Haguruka yatangiye ari ijwi
ry’ibyiringiro n’ubuhanuzi bigendanye n’uko Umuryango Nyarwanda wari uhagaze.
Ati “Ubundi itangira
bwari ubutumwa burangurura bumeze nk’ubuhanuzi, umuhanuzi avuga ibizaba,
bakamubwira amagambo amusubizamo ibyiringiro kandi ni na ko Ijambo Africa
Haguruka ryumvikanaga. Ryari Ijambo rigoye kumva ukurikije uko u Rwanda rwari
rumeze.”
Yagaragaje ko mu myaka itanu ya mbere habayeho inyigisho zo gukira ibikomere no kwiyunga biturutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umwihariko w’iki giterane
harimo ubufatanye bw’amatorero atandukanye aho inyigisho zimwe na zimwe
zizabera mu matorero arimo City Light Foursquare Gospel Church, Anglican Church
Remera, Calvary Wide Fellowship Ministries n’ahandi.
Mu bazigisha muri iki giterane, harimo Bishop Joseph Mattera, Apostle Yemi Adefarasin, Pastor Tonya Hill, Prof Obii Pax-Harry, n'abandi benshi.
Pastor Umuhoza Barbara
usanzwe ari n’Umwanditsi w’ibitabo yasobanuye byinshi ku gitabo
cyanditswe gikubiyemo incamake ku rugendo rw’imyaka 25 ya Africa Haguruka, impinduka imaze kuzana, ndetse n’ubuhanuzi bw’ahazaza.
Ni igitabo gifite umutwe
ugira uti “Afurika Haguka urabagirane; Urugendo rw’imyaka 25 yo guhagurutsa
Umugabane wa Afurika.”
Kivuga urugendo n’amateka
by’igiterane cya Africa Haguruka, aho igiterane kigeze uyu munsi ndetse
n’urugendo rwifuzwa ku hazaza ha Afurika.
Muri icyo gitabo kandi
Pastor Umuhoza Barbara yagaragaje ko gikubiyemo ibikorwa bifatika byagiye
bitangizwa biturutse kuri icyo giterane birimo gutangiza amashuri, gutangiza
amatorero, kwagura ibikorwa by’ishoramari, kubaka amavuriro n’ibindi.
Barbara,
yagaragaje ko mu myaka 25 iki giterane kimaze gikorwa, nibura abasaga ibihumbi 10
bakijijwe, abarenga 4800 bakabatizwa, abarenga ibihumbi 279 bakacyitabira mu
gihe ubutumwa bwakivugiwemo bwarebwe nibura inshuro miliyoni 40 ku Isi hose.
Iki gitabo biteganyijwe ko kizashyirwa no kuri Amazon kugira ngo kibashe kugera ku banyafurika bose aho baherereye ku isi, cyanditswe mu rurimi rw’Icyongereza, ariko biteganyijwe ko gishobora kuzashyirwa mu Kinyarwanda n’Igifaransa.
Igiterane cyiswe 'Afrika Haguruka' kigiye kongera kuba ku nshuro ya 25
Pastor Jerome yagaragaje ibihamya by'uko Itorero Zion Temple Celebration Center rimaze guhindura imibereho ya benshi
Pastor Umuhoza Barbara yasobanuye byinshi ku gitabo gikubiyemo ahashize n'ahazaza h'iki giterane
TANGA IGITECYEREZO